Perezida Paul Kagame yashimiye Umunya-Ghana wamuhaye ikaze mu Gihugu cy’iwabo, aho yagiyeyo yitabiriye irahira rya Perezida w’iki Gihugu, aho bamwe mu bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa X, bishimiye uburyo Umukuru w’u Rwanda yasubije uyu muntu kuri uru rubuga.
Perezida Paul Kagame yageze i Accra muri Ghana kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, aho yagiye kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma n’abandi banyacyubahiro bitabiriye umuhango w’irahira rya John Dramani Mahama uherutse gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.
Umwe mu Banya-Ghana ukoresha urubuga nkoranyambaga rwa X nka konti ya Goshers, yishimiye kuba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yagiye kwifatanya n’abaturage b’iki Gihugu mu birori by’irahira ry’Umukuru wacyo.
Mu butumwa buherekeje ifoto igaragaza Perezida Kagame ari muri uyu muhango, ukoresha iyi Konti ya Goshers yagize ati “Arakaza neza muri Ghana Nyakubahwa Paul Kagame.”
Mu kumusubiza, Perezida Paul Kagame, yagize ati “Urakoze cyane. Nishimiye kuza muri Ghana, mu irahira rya Perezida Mahama.”
Bamwe mu bakoresha uru rubuga nkoranyambaga rwa X, bishimiye uburyo Perezida Paul Kagame ashyikirana n’abarukoresha, kubera uburyo yasubije uyu wamwifuriza ikaze muri Ghana.
Uwitwa Chance Tsindika [Bwambale Chance Tsindika] yagize ati “Iyi ni konti ya nyayo ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Ni ukuri ndabikunze uburyo ayikoresha, ni umuntu usabana n’abantu akabasubiza kandi yicishije bugufi.”
RADIOTV10