• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Tanzania ku bw’ibyago bagize

radiotv10by radiotv10
07/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Tanzania ku bw’ibyago bagize
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yihanganishije Abanya-Tanzania na Perezida wabo Madamu Samia Suluhu Hassan ku bw’ibyago bagize by’impanuka y’indege yabereye mu Kiyaga cya Victoria igahitana ubuzima bwa bamwe.

Iyi mpanuka y’indege ya Precision Air, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, aho yahise ihitana abantu 19.

Perezida Paul Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanya-Tanzania ku bw’iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe.

Yagize ati “Nihanganishije Abanya-Tanzania na Perezida Samia Suluhu ku bw’ibyago byo kubura ubuzima bwa bamwe mu mpanuka y’Indege.”

Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bukomeza bugira buti “Twifatanyije n’imiryango n’inshuti z’abitabye Imana bose.”

Nyuma y’iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko iyi ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria ubwo yerecyezaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Bukoba.

Majaliwa wahise yerecyeza i Bukoba aho iyi ndege yerecyezaga, akigerayo, yatangaje ko abantu 19 baburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri aka gace kabereyemo impanuka, buvuga ko abantu 26 barokotse iyi mpanuka mu bagenzi 43 bari muri iyi ndege, bakaba bahise bajyanwa mu bitaro biri hafi y’iki kiyaga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + seven =

Previous Post

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro byahuje abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo

Next Post

Uretse Ian Kagame mu bahawe amapeti harimo abana b’Umuyobozi muri RCS, uw’uwabaye V/Perezida wa Sena,…

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Uretse Ian Kagame mu bahawe amapeti harimo abana b’Umuyobozi muri RCS, uw’uwabaye V/Perezida wa Sena,…

Uretse Ian Kagame mu bahawe amapeti harimo abana b’Umuyobozi muri RCS, uw’uwabaye V/Perezida wa Sena,…

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.