Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in SIPORO
0
Perezida Kagame yishimiye ko ikipe afana yegukanye NBA, yongera gushima Curry
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye ikipe ya Golden State Warriors yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yegukanye shampiyona ya mbere ikunzwe ku Isi ya Basketball izwi nka NBA, ashimira Stephen Curry uyikinamo ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe.

Golden State Warriors yegukanye igikombe cya NBA ya 2021-2022 nyuma yo gutsinda Boston Celtics amanota 103 kuri 90.

Nyuma yuko iyi kipe imaze kwigarurira abakunzi batari bacye ku Isi, benshi bayishimiye uburyo yitwaye muri iyi shampiyona ikaba inabahaye ibyinshimo byo kwegukana igikombe.

Perezida Paul Kagame usanzwe akunda umukino wa Basketball akaba anakunda iyi kipe ya Golden State Warriors, na we yayishimiye.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Paul Kagame yagize ati “Ikipe yegukanye igikombe cya NBA ya 2022- Ikipe yanjye- WARRIORS- mwishyuke!!!!”

2022 NBA CHAMPIONS- my team- WARRIORS- Congratulations!!!!

— Paul Kagame (@PaulKagame) June 17, 2022

Perezida Paul Kagame usanzwe anakunda umukinnyi Stephen Curry ukina muri iyi kipe, yanashimiye byumwihariko uyu mukinnyi ukomeje kugaragaza ubuganga budasanzwe muri uyu mukino wa Basketball.

Yagize ati “Kuri Curry wabaye umukinyi witwaye neza w’irushanwa….Ishyuka!!!”

Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko akunda uyu mukinnyi Stephen Curry, mu kiganiro yagiranye na Masai Ujiri tariki 21 Gicurasi 2022, yongeye kubazwa abakinnyi akunda mu mukino wa Basketball, avuga ko uwa mbere ari Stephen Curry.

Agaruka ku cyo akundira uyu mukinnyi, Perezida Kagame yavuze ko umukinnyi ufite ubuhanga bwihariye kandi akaba adafite ibigango bihambaye nk’iby’abandi bakina uyu mukino.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + seven =

Previous Post

M23 yemeje ko Bunagana ikiri mu maboko yayo, iti “nta ngabo zahadukura”

Next Post

Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Related Posts

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

Rayon Sports nyuma yo kuregwa n’uwari kapiteni wayo hari undi mukinnyi wayitangiye ikirego

by radiotv10
18/07/2025
0

Nyuma yuko Muhire Kevin areze ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports kubera kutamwishyura umushahara w’amezi abiri, umukinnyi w’Umunya-Senegal, Omar Gning na...

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

U Rwanda rwabonye itike yo gukina imikino yo mu cyiciro cya nyuma ya BILLIE JEAN KING CUP

by radiotv10
16/07/2025
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore mu mukino wa Tennis, yatsinze Senegal ihita iyobora itsinda inabona itike yo gukina imikino yo...

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

Umutoza Seninga wikojeje muri Zambia bikanga yasubiye mu ikipe yo mu Rwanda yigeze kumuhagarika

by radiotv10
16/07/2025
0

Umutoza Seninga Innocent wigeze guhagarikwa n’ikipe ya Etincelles FC, akanerecyeza muri Zambia ariko akabura ikipe, yongeye kugirirwa icyizere n’iyi kipe...

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Umusirikare wa FARDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na DRC ubwo yinjiraga arasa urufaya rw’amasasu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.