Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibiganiro bikomeye bizanagaruka ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
17/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibiganiro bikomeye bizanagaruka ku bya Congo

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Ethiopia

Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame ari i Addis Ababa muri Ethiopia yitabiriye imirimo y’Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izaberamo ibiganiro binyuranye birimo n’ibizagaruka ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame yageze Addis Ababa.

Umukuru w’u Rwanda yitabiriye imirimo y’Inteko Rusange isanzwe ya 36 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane wa Afurika.

Iyi Nteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, izibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange Nyafurika, dore ko iyi Nteko inafite insanganyamatsiko igira iti “Umwaka w’Isoko Rusange Nyafurika, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rihuriweho na Afurika.”

Iri soko rusange nyafurika ryanatangiye gushyirwa mu bikorwa mu buryo bw’igerageza, aho bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byatangiye gukorerwamo igerageza ry’iri soko, birimo n’u Rwanda.

Mu mirimo y’iyi nteko kandi, hateganyijwe n’ibiganiro bizibanda ku ngingo zinyuranye birimo ibigamije gukomeza politiki zo kuzamura iterambere ry’umugabane wa Afurika ndetse n’abayituye.

Hazanaba ibiganiro bizibanda ku bibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizanitabirwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Hazanaba n’Ibiganiro by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bizongera kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro inyuranye yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye zirimo iz’i Luanda muri Angola ndetse n’i Nairobi muri Kenya, zose zari zigamije gushakira amahoro DRC.

Perezida Kagame ubwo yari ageze i Addis Ababa
Yahawe ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 9 =

Previous Post

Gatsibo: Umuyobozi arakekwaho icyaha gikomeye yakoreye umuturage amuhoye ikintu gitangaje

Next Post

Abagabo na bo bagiye kujya baboneza urubyaro bakoresheje ibinini

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagabo na bo bagiye kujya baboneza urubyaro bakoresheje ibinini

Abagabo na bo bagiye kujya baboneza urubyaro bakoresheje ibinini

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.