Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka n’Umugoroba w’Ikiriyo

radiotv10by radiotv10
08/04/2025
in MU RWANDA
0
Perezida Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka n’Umugoroba w’Ikiriyo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yitabiriye Urugendo rwo Kwibuka [Walk to Remember] n’Ijoro ry’Ikiriyo, biri mu bikorwa byakozwe ku munsi wa mbere w’Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rugendo rwo Kwibuka rwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rusorezwa kuri BK Arena ahabereye Ijoro ry’Ikiriyo.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye uru rugendo rwarimo n’abandi bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, ndetse rwanitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko rurimo abasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ndetse n’abo mu zindi nzego nko mu buhanzi.

Nyuma yuko abitabiriye uru rugendo bageze kuri BK Arena, hanabaye Umugoroba w’ikiriyo waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ubuhamya bwatanzwe na Murangwayire Liliane uvuka Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Mu buhamya bwe, Murangwayire yagaragaje ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho umuryango yavukagamo wari ugizwe n’abantu 12 barimo ababyeyi babiri, ariko ukaba wararokotsemo abantu batatu.

Muri iri Joro ry’Ikiriyo, Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside, IBUKA, Dr Gakwenzire Philibert, yibukije ko igikorwa cyo Kwibuka kigamije kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaho icyubahiro.

Nanone kandi igihe nk’iki kigomba kubera abantu umwanya wo gutekereza ku nkomoka y’amacakubiri yabibwe mu Banyarwanda akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe, kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yavuze ko nanone abantu baba bakwiye kongera kuzirikana ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa byafashije Abanyarwanda bakaba bageze aho bageze ubu nyuma y’imyaka 31.

Perezida Kagame yitabiriye urugendo rwo Kwibuka

Ni Urugendo rwarimo abiganjemo urubyiruko

Uru rugendo rwakurikiwe n’Umugoroba w’Ikiriyo
Hacanywe urumuri hazirikanwa inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Murangwayire Liliane yagaragaje uburyo Jenoside yakoranywe ubugome ndengakamere
Abanyeshuri ba Muzika bataramiye abitabiriye umugoroba w’Ikiriyo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 12 =

Previous Post

Ikitaratwishe ngo kiturangize cyaradukomeje- Perezida Kagame yashimangiye ko ntacyo Abanyarwanda batabasha guhangana nacyo

Next Post

Bagaragaje igituma batavurwa kandi barishyuye ‘Mituweli’ bo bafata nk’ikitari gikwiye kuba impamvu

Related Posts

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

Ikoranabuhanga ryifashishwa mu mutekano wo mu muhanda mu Rwanda ryashimwe n’Intumwa ziturutse muri Uganda

by radiotv10
11/07/2025
0

Itsinda ry’intumwa 18 ziturutse muri Uganda zoherejwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, zasuye Polisi y’u Rwanda, zishima ikoranabuhanga ryifashishwa n’uru rwego...

IZIHERUKA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika
IMIBEREHO MYIZA

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bagaragaje igituma batavurwa kandi barishyuye ‘Mituweli’ bo bafata nk’ikitari gikwiye kuba impamvu

Bagaragaje igituma batavurwa kandi barishyuye ‘Mituweli’ bo bafata nk’ikitari gikwiye kuba impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.