Perezida Paul Kagame yongeye kubwira ibinyamakuru bishyira hanze inkuru ziba zigamije kwanduza isura nziza y’u Rwanda, ko ntacyo bizageraho, abimenyesha ko byabigerageje kuva cyera ariko imigambi yabyo yagiye ipfuba, asaba abantu kujya babitera umugongo bakikomereza inzira nziza barimo.
Ni nyuma y’uko ikinyamakuru ESPN kiri mu bikomeye bikora inkuru zijyanye na siporo, gishyize hanze inkuru ndende kinenga imikoranire y’ubuyobozi bwa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America, NBA bwagiranye n’u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya BAL.
Iyi nkuru ndende ya ESPN igaruka ku bikorwa bya siporo mu Rwanda, igenda inavangamo ibindi iki kinyamakuru kivuga ko kinenga bijyanye ngo no kuba u Rwanda rurenga ku burenganzira bwa muntu, kigakoresha imvugo inyuranye n’ukuri kivuga ko aya masezerano ya NBA yayagiranye ‘n’Umunyagitugu wo muri Afurika’.
Ikinyamakuru RADIOTV10 giherutse gushyira hanze inyandiko, gishyira umucyo kuri ibi binyoma byatangajwe na ESPN, aho cyagaragaje ko ibyatangajwe n’iki kinyamakuru cy’Abanyamerika, bihabanye n’ukuri, ndetse bikaba biri mu murongo w’abiyemeje guharabika u Rwanda, kubera intambwe ishimishije rukomeje gutera.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we mu nyandiko yatambukije mu kinyamakuru The New Times, anenga iyi nkuru iyobya ya ESPN, aho yagaragaje ko ntakindi igamije, ahubwo ari ugushaka “gusubiza inyuma ibyishimo byacu bakoresheje gutera hejuru kwabo mu binyoma.”
Agaruka kuri uku kunenga imikoranire ya NBA n’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “NBA na BAL bakwiye gukomerwa amashyi ku bwo kwanga kuyobywa n’abashaka ko Abanyafurika baheezwa ku meza yo hejuru ya siporo. Iyi miryango yarebye kure mu kugira uruhare mu guteza imbere imikino mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza mu Rwanda ndetse no muri Afurika.”
Makolo kandi yakomeje agaragaza ibyo Komiseri Wungirije wa NBA, yabwiye kiriya kinyamakuru cya ESPN, ati “Ibiganiro twagiranye na Paul Kagame bose byaganishaga ku kuzamura imibereho y’Abanyarwanda…Ni gute twakwinjiza abantu, ni gute twabera urugero rwiza abantu binyuze muri basketball mu rwego rwo gutuma imibereho y’Abanyarwanda ikomeza kuba myiza kurushaho.”
Makolo yaboneyeho gushima NBA, avuga ko “ni bamwe mu bigo bikomeye bya siporo byaje kureba ko hari indi Si irenze Uburengerazuba.”
Perezida Paul Kagame watanze igitekerezo kuri ubu butumwa n’inkuru byatanzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yibukije ko atari rimwe cyangwa kabiri abanenga u Rwanda bakoresheje ibinyoma bazamuye amajwi.
Yagize ati “Ibi byose ni imbaraga zitagize icyo zigeraho. Bakomeje gutsindwa kuva cyera, kandi ni ko bizakomeza kugenda! Mubareke ntimubiteho.”
Uku kunenga u Rwanda kuje nyuma y’uko mu gihe gishize ubwo Abanyarwanda bari mu myiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ibinyamakuru binyuranye ku Isi, byiteranyije mu mugambi wo gushyira hanze inkuru z’uruhererekane byise ‘Forbiden Stories’ mu mushinga wa ‘Rwanda Classified’ na wo wari ugamije guhindanya isura y’u Rwanda.
Ni inkuru zari zigamije kurangaza Abanyarwanda n’inshuti zarwo, ariko bazitera umugongo, bikomereza inzira bari barimo, aho abasesenguzi banavuga ko uyu mushinga w’abari bari inyuma, wabapfubanye.
RADIOTV10