Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yongeye kugenera ubutumwa ibinyamakuru byijandika mu gushaka guhindanya u Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yongeye kugenera ubutumwa ibinyamakuru byijandika mu gushaka guhindanya u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye kubwira ibinyamakuru bishyira hanze inkuru ziba zigamije kwanduza isura nziza y’u Rwanda, ko ntacyo bizageraho, abimenyesha ko byabigerageje kuva cyera ariko imigambi yabyo yagiye ipfuba, asaba abantu kujya babitera umugongo bakikomereza inzira nziza barimo.

Ni nyuma y’uko ikinyamakuru ESPN kiri mu bikomeye bikora inkuru zijyanye na siporo, gishyize hanze inkuru ndende kinenga imikoranire y’ubuyobozi bwa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America, NBA bwagiranye n’u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya BAL.

Iyi nkuru ndende ya ESPN igaruka ku bikorwa bya siporo mu Rwanda, igenda inavangamo ibindi iki kinyamakuru kivuga ko kinenga bijyanye ngo no kuba u Rwanda rurenga ku burenganzira bwa muntu, kigakoresha imvugo inyuranye n’ukuri kivuga ko aya masezerano ya NBA yayagiranye ‘n’Umunyagitugu wo muri Afurika’.

Ikinyamakuru RADIOTV10 giherutse gushyira hanze inyandiko, gishyira umucyo kuri ibi binyoma byatangajwe na ESPN, aho cyagaragaje ko ibyatangajwe n’iki kinyamakuru cy’Abanyamerika, bihabanye n’ukuri, ndetse bikaba biri mu murongo w’abiyemeje guharabika u Rwanda, kubera intambwe ishimishije rukomeje gutera.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we mu nyandiko yatambukije mu kinyamakuru The New Times, anenga iyi nkuru iyobya ya ESPN, aho yagaragaje ko ntakindi igamije, ahubwo ari ugushaka “gusubiza inyuma ibyishimo byacu bakoresheje gutera hejuru kwabo mu binyoma.”

Agaruka kuri uku kunenga imikoranire ya NBA n’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “NBA na BAL bakwiye gukomerwa amashyi ku bwo kwanga kuyobywa n’abashaka ko Abanyafurika baheezwa ku meza yo hejuru ya siporo. Iyi miryango yarebye kure mu kugira uruhare mu guteza imbere imikino mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza mu Rwanda ndetse no muri Afurika.”

Makolo kandi yakomeje agaragaza ibyo Komiseri Wungirije wa NBA, yabwiye kiriya kinyamakuru cya ESPN, ati “Ibiganiro twagiranye na Paul Kagame bose byaganishaga ku kuzamura imibereho y’Abanyarwanda…Ni gute twakwinjiza abantu, ni gute twabera urugero rwiza abantu binyuze muri basketball mu rwego rwo gutuma imibereho y’Abanyarwanda ikomeza kuba myiza kurushaho.”

Makolo yaboneyeho gushima NBA, avuga ko “ni bamwe mu bigo bikomeye bya siporo byaje kureba ko hari indi Si irenze Uburengerazuba.”

Perezida Paul Kagame watanze igitekerezo kuri ubu butumwa n’inkuru byatanzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yibukije ko atari rimwe cyangwa kabiri abanenga u Rwanda bakoresheje ibinyoma bazamuye amajwi.

Yagize ati “Ibi byose ni imbaraga zitagize icyo zigeraho. Bakomeje gutsindwa kuva cyera, kandi ni ko bizakomeza kugenda! Mubareke ntimubiteho.”

Uku kunenga u Rwanda kuje nyuma y’uko mu gihe gishize ubwo Abanyarwanda bari mu myiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ibinyamakuru binyuranye ku Isi, byiteranyije mu mugambi wo gushyira hanze inkuru z’uruhererekane byise ‘Forbiden Stories’ mu mushinga wa ‘Rwanda Classified’ na wo wari ugamije guhindanya isura y’u Rwanda.

Ni inkuru zari zigamije kurangaza Abanyarwanda n’inshuti zarwo, ariko bazitera umugongo, bikomereza inzira bari barimo, aho abasesenguzi banavuga ko uyu mushinga w’abari bari inyuma, wabapfubanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 18 =

Previous Post

Venezuela: Nyuma y’uko hatangajwe ko Perezida yongeye gutorwa ubu byadogereye

Next Post

BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

BREAKING: Hamenyekanye bimwe mu byemerejwe mu biganiro byahuje u Rwanda na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.