Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiye mu Gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye inama yiga ku mahoro.
Perezida Evariste Ndayishimiye yageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022.
Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya N’Djili, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Michel Sama Lukonde.
Mbere y’uko ahaguruka mu Gihugu cye, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, byatangaje ko agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu nama ya 10 yiga ku masezerano y’amahoro n’umutekano mu karere iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022.
Agiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatarashira umwaka n’ubundi agiriye uruzinduko muri iki Gihugu kuko yaherukagayo muri Nyakanga 2021 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rw’Iminsi itatu rwo gutsura umubano n’iki Gihugu cy’igituranyi.
Perezida Evariste Ndayishimiye agiye mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe mu cyumweru gishize yari ku Mugabane w’u Burayi aho yari yagiye kwifatanya n’abandi bakuru b’Ibihugu mu nama yahuje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
RADIOTV10