Russia&Ukraine: Intambara yatangiye, Putin yarubiye, UN yatanze gasopo…Biragarukira he?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atangirije ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine, mu murwa mukuru wa Ukraine, i Kyiv no mu bindi bice by’iki Gihugu, hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu, gusa amahanga akomeje gusaba Putin guhagarika ibi bikorwa mu gihe we yavuze ko umwitambika bitari bumugwe amahoro.

Ibi bifaru by’Igisirikare cy’u Burusiya byoherejwe i Kyiv mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, nyuma y’ijambo rya Perezida Putin yatambukije kuri Televiziyo y’Igihugu ko ubu Igihugu cye kinjiye mu ntambara ku mugaragaro.

Izindi Nkuru

Ibira Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ndetse n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga, byatangaje ko nyuma y’iri jambo, mu murwa mukuru wa Ukraine i Kyiv ndetse no mu mujyi wa Kharkiv hatangiye kumvikana urusaku rw’amasasu.

Gusa ibihugu binyuranye n’imiryango mpuzamahanga yo yahise ikomakoma, ibuza Putin gutangiza intambara muri Ukraine.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yanyujije ubutumwa kuri Twitter, bw’amashusho asaba Putini guhagarika ibi bikorwa.

Mu butumwa yabanje gutambutsa, António Guterres yagize ati Ikintu kimwe nshaka kuvuga giturutse ku ndiba yumutima wanjye, Perezida Putin hagarika ibitero byawe byibasira Ukraine. Ha amahoro amahirwe. Abantu benshi bamaze gupfa.

Nyuma y’ubu butumwa busa nk’ubutegeka, António Guterres yongeye gutanga ubutumwa agira ati Bitewe nibiri kuba, nemeye guhindura ubusabe bwanjye: Perezida Putin mu izina ryikiremwamuntu, gerageza gusubiza ingabo zawe mu Burusiya. Aya makimbirane agomba guhagarara aka kanya.

Perezida Putin we yari yatangaje ko Igihugu cye gifite impamvu zo gukora ibi bikorwa byo gutangiza ibitero muri Ukraine, ashinja Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomeza kurenza ingohe icyifuzo cye cyo kutemerera Ukraine kujya muri NATO.

Perezida Putin uvuga ko adafite gahunda yo kwigarurira Ukraine ahubwo ko arambiwe imyitwarire yayo, akavuga ko ugerageza kumwitambika muri ibi bitero, na we bitamugwa amahoro.

 

Abakomeye ku Isi baravuga iki?

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky na we yemeje ko u Burusiya bwatangije intambara mu Gihugu cye, ndetse igisirikare cy’iki Gihugu cyatangiye kurasa misile ku bikorwa remezo bya Ukraine no ku mipaka.

Uku kurasa ku mipaka, bigaragaza ko u Burusiya bwatangiye ubwirinzi budasanzwe bwo guhangana n’ikindi Gihugu cyose cyagerageza kumukoma imbere muri ibi bikorwa bya Gisirikare.

Uruganda rukomeye rw’Abafaransa rwa Bourse de Paris rusanzwe rufite ibikorwa byinshi mu Burusiya biri mu byagizweho ingaruka n’ibi bisasu.

Perezida Emmanuel yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cy’u Burusiya cyo gutangiza intambara muri Ukraine, asaba ko iki Gihugu gihagarika ibi bikorwa bya Gisirikare.

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Macron yakomeje agira ati “U Bufaransa bwifatanyije na Ukraine. Kandi buri ku ruhande rw’Abanya-Ukraine kandi ko buzafatanya na bo mu guhosha iyi ntambara.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yavuze ko u Burusiya bugomba kwirengera ingaruka z’ibi bikorwa bihitana ubuzima bw’abantu binasenya.

Ati “Kandi Leta Zunze Ubumwe za Ameica n’inshuti zayo n’abafatanyabikorwa bayo turagira icyo dukora dushyize hamwe. Isi izaba inyuma y’u Burusiya.”

Yakomeje agira ati “Amasengesho y’Isi ari inyuma y’abanya-Ukraine iri joro mu gihe bari guhura n’akaga batagizemo uruhare kandi kadafitiwe impamvu k’ibitero by’Igisirikare cy’u Burusiya .”

Perezida Biden yakomeje avuga ko mugenzi we Perezida Putin yafashe umwanzuro udakwiye kandi ko iyi ntambara izamuteza igihombo kidasanzwe.

Abasesenguzi bavuga ko iyi ntambara ishobora kugira ubukana budasanzwe kuko ishobora kwinjirwamo n’Ibihugu bikomeye ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru