Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasengeye ibihugu by’ibituranyi by’umwihariko u Rwanda anasabira abayobozi barwo kugendera mu nzira y’Imana kugira ngo Igihugu cye gikomeze kugira abaturanyi beza.
Perezida Evariste Ndayishimiye yasengeye u Rwanda n’ibindi bihugu by’ibituranyi ubwo yasozaga isengesho ryo gusabira Igihugu cye ryari rimaze iminsi itanu ryabaye mu cyumweru gishize.
Ndayishimiye wavuze ko umwaka wa 2021 wabaye uw’umwihariko ku Barundi kuko bagaragaje ugukunda Igihugu cyabo kandi ko byose byakozwe ku bushake bw’Imana.
Yanavuze kandi ko Igihugu cye cyagize igikundiro gikomeye mu mahanga, ati “Urebye Igikundiro u Burundi bwagize ntikigeze kibaho kuko n’utwanga bimutera isoni akabivugira mu bwiru.”
Perezida Ndayishimiye kandi yaboneyeho gusengera ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Dusabiye ibihugu byo mu Karere ko muri Afurika y’Iburasirazuba turi mu muryango umwe, bibe ibihugu by’abantu bumvikana, abanegihugu babyo bumve ko tugize umuryango umwe kugira ngo twibone nk’abavandimwe.”
Yaboneyeho by’umwihariko gusengera u Rwanda ruhana imbibi n’Igihugu cye, ati “Dusabiye umugisha igihugu cy’u Rwanda n’abayobozi bacyo, Mana ubahe kugendera mu nzira zawe, mwuka wera agumane na bo kugira ngo tugira abaturanyi beza.”
Ibindi Bihugu yasengeye ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na yo bihana imbibi n’Igihugu cye, asabira iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda kubona amahoro kuko cyakunze kuzahazwa n’imitwe y’abitwaje intwaro.
RADIOTV10