Umunezero wimukiye amarira ubwo umugeni yapfiraga mu bukwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukobwa witwa Alliance Badesire yapfiriye mu gace ka Walundu i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo yari mu bukwe bwe bituma ibyari umunezero biba umuborogo.

Uru rupfu rutunguranye rwabaye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo uyu mugeni yapfaga ageze ku marembo ya sale yitwa Rafiki bari bagiye kwiyakiriramo.

Izindi Nkuru

Ubwo hariho haba ibirori byo kwiyakira, hamenyekanye amakuru ko uyu mukobwa yafashwe n’uburwayi butunguranye agahita ajyanwa kwa muganga ariko aho bagereyeyo muganga akababwira ko yari yamaze gushiramo umwuka.

Umwe mu bantu b’inshuti y’umuryango, yatangaje ko uriya mukobwa n’ubundi yagiye muri iyi mihango arwaye kuko yari ari gufata imiti ariko ko kubera imihango ye yasindagiye kugira ngo ajye gusezerana.

Ku munsi w’ubukwe yagaragazaga intege ariko ko yakomeye kwihangana bikanagera n’igihe cyo gufata amafoto ariko ko na bwo yagaragara nk’udafite imbaraga.

Nyakwigendera yahise ashyingurwa tariki 31 Ukuboza 2021 ari na wo munsi yagombaga gukoreraho ubukwe bwe ndetse unasabirwa mu rusengero yagombaga gusezeraniramo.

Bari bamaze gusezerana mu mategeko

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru