Perezida wa Mozambique, Philipe Nyusi yasuye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Mueda mu Ntara ya Cabo Delgado, aboneraho kongera gushimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange bemeye koherezayo abana babo.
Perezida Philipe Nyusi yakoze uru ruzinduko kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021 aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano w’iki Gihugu bakaba bakiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za Moambique w’agateganyo, Brig Gen Vidigal.
Nyuma yo kugezwaho uko ibikorwa byo kugarura amahoro i Cabo Delgado, Perezida Philipe Nyusi yahuye n’abayoboye ingabo ziri mu butumwa muri aka gace barimo uyoboye iz’u Rwanda ndetse n’uyoboye iza SADC.
President Nyusi yashimiye ibihugu byose bifite ingabo zaje mu butumwa mu Gihugu cye ku kazi keza ziri gukora ko guhashya ibyihebe ndetse aboneraho kubisaba gukomeza ibikorwa bya Gisirikare mu Turere twa Macomia, Mocimboa da Praia, Nangade Mueda na Ibo island.
Yaboneyeho kongera gushimira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange kuba baremeye kohereza abana babo mu bikorwa byo kurandura ibyihebe kandi ko ubwitange bwabo buzahora mu mitima y’Abanyagihugu cye.
Mu mpera za Nzeri 2021, Perezida Nyusi na bwo yari yashimiye byimazeyo mugenzi we Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu Ntara ya Cabo Delgado bakanaganira n’ingabo z’u Rwanda ziriyo.
Perezida Paul Kagame washimiye uko ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa ziri kwitwara, yaboneyeho kuzibwira ko akazi ari bwo gasa nk’agatangiye kuko uretse kuba barakoze ibikorwa bikomeye byo kwirukana ibyihebe mu birindiro byabyo ariko ko ibikorwa nk’ibi bikomeje kandi ko no gutuma habaho amahoro arambye bigomba kugerwaho.
RADIOTV10