Senderi wavuzweho gutunga imodoka y’irangi ryo mu nzu yaguze inshya y’urwererane

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Nzaramba Eric uzwi nka Senderi yagaragaje imodoka nshya agiye kwinjirana muri 2022 y’urwererane mu gihe yavuzweho gutunga imodoka yasigishaga amarangi atamenyerewe ku modoka.

Uyu muhanzi uzwiho uturungo tw’imyidagaduro, yari amaze imyaka ine adatunze imodoka kuko iyo yari afite yakoze impanuka ntahite agura indi ndetse ko yigeze kwitangariza ko asigaye atega abamotari.

Izindi Nkuru

Senderi International Hit yatunguranye agaragaza imodoka y’ivatiri y’agatangaza avuga ko agiye kuyinjirana mu mwaka wa 2022.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze asa nk’umurika iki kinyabiziga cye gishya, yagiye agaragaza amafoto y’iyi modoka.

Amafoto yashyize kuri Instagram agiye aherekejwe n’ubutumwa butandukanye bugaragaza ko ashimira Imana nk’aho yagize ati Urakoze Nyagasani.” Ahandi agira ati “Shimwa Nyagasani.”

Uyu muhanzi umaze igihe muri muzika nyarwanda, kandi yaboneyeho gutangaza irindi zina ryiyongera ku yandi menshi afite ndetse anahishura ko afite indirimbo nshya.

Yongeye agira ati “Izina rishya # Ligend Hit#Imodoka nshya Umwaka Mushya 2022 Indirimbo nshya.”

Ubu yibitseho imodoka igezweho

Imodoka yatunze hambere yavuzweho kuba isize irangi ridasanzwe

 

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru