Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya minisitiri mushya w’ubutabera Yavuzeko abaturage bamwitezeho ubutabera ndetse anamwibutsa ko inshingano afite ziremereye cyane.
Mu ndahiro, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yarahiriye imbere ya presida Paul KAGAME yemera kuba minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta yanahise ashyira umukono kuri iyo ndahiro nyuma gato Umukuru w’igihugu Paul KAGAME Yavuze ko ishingano zahawe Ugirashebuja ziremereye, maze amushimira kuba yemeye kuzayikora ndetse ngo ntashidikanya kubushobozi bwe buzanatuma yuzuza inshingano z’ubutabera
Ati “Ibyo rero bizafasha kugira ngo dukomeze gukemura ibibazo bitandukanye. Abanyarwanda bateze byinshi kuri guverinoma muri rusange, abayobozi na za minisiteri zitandukanye. Mu by’ubutabera abanyarwanda birumvikana ko bifuza ko bagira ubutabera mu bibazo bimwe na bimwe bahura na byo.”
Perezida Kagame yavuze ko nta gishya kidasanzwe kuri Dr.Ugirashebuja mu kazi agiye gukora kuko yari asanzwe agafitemo uruhare ndetse akaba yarateguwe kuva yafata inshingano nk’izi.
Dr. Ugirashebuja Emmanuel Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya leta
Yakomeje agira ati “Nk’uko bisanzwe twese tuzafatanya gukemura ibibazo, Abanyarwanda cyangwa igihugu duhura na byo. Tuzafatanya na minisitiri mushya umaze kurahira kugira ngo twese tubashe kuzuza inshingano zacu.”
Ikindi presida Kagame yibukije Ministre mushya w’ubutabera ni ukuba abaturage bamutezeho umusaruro mugutanga ubutabera kubaturage ndetse anamwizeza ubufatanye mugukemura ibyo bibazo
Dr.Ugirashebuja Emmanuel yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umwarimu muri kaminuza y’urwanda , Dr Ugirashebuja yari asanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Dr.Ugirashebuja Emmanuel yasimbuye kuri uyu mwanya Businjye Joston wari umaze imyaka umunani kuri iyi ntebe kuri ubu akaba yaragizwe ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza
Inkuru ya MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTv10