Tuesday, July 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Putin washyiriweho impapuro zimuta muri yombi yongeye kugirira uruzinduko hanze

radiotv10by radiotv10
06/12/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Putin washyiriweho impapuro zimuta muri yombi yongeye kugirira uruzinduko hanze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin umaze amezi umunani ashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yongeye kugirira uruzinduko hanze y’Igihugu cye, ajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho ava yerecyeza muri Saudi Arabia.

Perezida Putin yageze i Abu Dhabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023, aho agiye mu ruzinduko rw’akazi, agomba guhuriramo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan.

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burusiya, Yury Ushakov yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu byombi baza kugirana ibiganiro bari kumwe n’abayobozi mu nzego ku mpande zombi, ubundi bakaza kugirana ibiganiro byo mu muhezo.

Biteganyijwe kandi ko Putin nasoza uruzinduko rwe i Abu Dhabi, aza gukomereza urugendo rwe muri Saudi Arabia n’ubundi kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe kandi ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aza kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia ndetse n’Igikomangoma Mohammed bin Salman Al Saud.

Yury Ushakov yavuze ko Perezida w’u Burusiya, agiye yitwaje impano ashyiriye Abakuru b’Ibihugu bazamwakira nk’ikimenyetso cy’umucuro w’Igihugu. Putin yaherukaga gusura UAE na Saudi Arabia mu kwezi k’Ukwakira 2019.

Putin akoze uru ruzinduko mu gihe muri Werurwe uyu mwaka, yashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) impapuro zo kumuta muri yombi, kubera ibyaha akekwaho birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bifitanye isano n’urugamba yashoje muri Ukraine.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + three =

Previous Post

Icyatumye umuhanzi ukunzwe mu Rwanda aza ku isonga mu Gihugu kimwe cyo mu karere

Next Post

Zambia: Habaye igisa n’igitangaza nyuma y’uko hari abamaze iminsi 5 baragwiriwe n’ikirombe

Related Posts

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

by radiotv10
07/07/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) byakomeje ibitero byabyo bihuriyeho mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 iratanga impuruza ku biteye impungenge biri gukorwa n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
07/07/2025
0

  Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kohereza ku bwinshi abasirikare ndetse n’intwaro nyinshi...

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

by radiotv10
04/07/2025
0

U Burusiya bwongeye kugaba ibitero bikomeye kuri Ukraine, mu ntambara imaze igihe ihanganishije ibi Bihugu, aho iki Gihugu cya Ukraine...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
04/07/2025
1

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko nta mushinga w’amasezerano wari wagerwago ku buryo wasinywa mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar,...

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

IZIHERUKA

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game
IMYIDAGADURO

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

08/07/2025
Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

Igisirikare cya Congo n’icya Uganda bikomeje guhiga bukware ibyihebe by’umutwe wazengereje abaturage

07/07/2025
APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

07/07/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

07/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zambia: Habaye igisa n’igitangaza nyuma y’uko hari abamaze iminsi 5 baragwiriwe n’ikirombe

Zambia: Habaye igisa n’igitangaza nyuma y’uko hari abamaze iminsi 5 baragwiriwe n’ikirombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Basobanuye ahavuye igitekerezo cyo guha izina ‘Shimwa Paul’ Umudugudu wabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.