Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yahungishijwe igitaraganya ubwo haraswaga amasasu muri hoteli yaberagamo umusangiro wari wahuje abakozi b’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu White House.
Ibi byabereye Washington DC, muri Washington Hilton ubwo habaga umusangiro wari wahuje Abanyamakuru bo muri White House, wari urimo Perezida Trump ndetse na Visi Perezida James David Vance.
Ubwo iki gikorwa cyari kirimbanyije, humvikanaga amasasu yarashwe n’umuntu ukomoka muri California, abashinzwe umutekano w’Umukuru w’Igihugu na Visi Perezida we, bagahita babahungisha, kimwe n’abanyamakuru.
Uwarashe ayo masasu yamaze no gufatwa nyuma yo kurasana n’abashinzwe umutekano, baje kumusangana intwaro zihagije.
Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi nkuru y’i Washington (Metropolitan), Jeffery Carroll, aganira n’itangazamakuru yavuze ko uyu mugabo ukekwaho iki gikorwa “yari yitwaje imbunda nini, imbunda ntoya n’ibyuma byinshi” ubwo yirukaga ku igenzura rya Washington Hilton.
Yakomeje agira ati “Tuzi neza ko inzego zishinzwe umutekano zarasanye n’uwo muntu. Tuzi neza ko umwe mu Secret Service wari wambaye impuzankano yarashwe. Yajyanywe mu bitaro byo muri ako gace kuvurirwamo. Kugeza ubu ameze neza.”
Uyu ukekwaho iki gikorwa yinjiye kuri hoteri saa 08:36 z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu (00:36 zo ku Cyumweru z’isaha ngengamasaha), akabanza kurasana n’umwe mu bashinzwe umutekano w’abayobozi bakuru (Secret Service) akamukomeretsa.
Perezida Donald Trump, yatangaje ko uwo warashe yaje yitwaje imbunda nyinshi, akanga ko asakwa n’abashinzwe umutekano, ahubwo akarasa umwe muri bo wari wambaye umwambaro udatoborwa n’isasu, ariko akaba yakomeretse.
Trump yavuze ko nubwo ibi byabaye we yifuzaga ko kiriya gikorwa gikomeza, ariko abashinzwe umutekano we bakaba bamububujije ku bw’impamvu z’umutekano, kandi ko abashimira akazi bakoze.



RADIOTV10










