Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi ndetse na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, bari bitabiriye umuhango wo guherekeza uwari Perezida wa Namibia witabye Imana, bahuriye mu biganiro ku mutekano muri Congo.
Aba Bakuru b’Ibihugu, bahuye nk’abo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC), biri gutanga umusanzu mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutumwa dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, buvuga ko ibi biganiro byabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, I Windhoek muri Namibia nyuma y’umuhango wo guherekeza nyakwigendera Hage Geingob wayoboraga iki Gihugu uherutse kwitaba Imana.
Perezidansi ya DRC ivuga ko “Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye inama y’Ibihugu bya SADC biri gutanga umusanzu mu Burasirazuba bwa RDC. Iyi nama kandi yanatumiwemo u Burundi.”
Igihugu cya Afurika y’Epfo, Malawi ndetse na Tanzania; ni byo byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bw’uyu Muryango wa SADC mu guhashya umutwe wa M23.
Ni mu gihe u Burundi na bwo busanzwe bufiteyo ingabo, ziriyo mu rwego rw’ubufatanye bw’iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezidansi ya DRC, itangaza kandi ko hanabaye inama yahuje abayobozi mu nzego nkuru za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abagize Guverinoma ndetse no mu nzego za gisirikare.
Perezida Felix Tshisekedi, Cyril Ramaphosa na Evariste Ndayishimiye kandi baherukaga guhurira mu nama yabereye muri Ethiopia, ubwo bari bitabiriye ibikorwa by’inteko ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibi biganiro byayobowe na Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byarimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye, irimo ivuga ko hemejewe ko u Rwanda na DRC bongera kubyutsa ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibi Bihugu, ndetse yanasabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano vuba na bwangu.
RADIOTV10