Perezida Tshisekedi yavuye muri Ethiopia igitaraganya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022, yahagurutse vuba na bwangu ava i Addis-Abeba aho yari yitabiriye inama ya 35 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), asubira mu gihugu cye kubera umwuka mubi wahavugwaga.

Ikinyamakuru Politico.cd cyandikirwa muri RDC, cyatangaje ko Perezida Tshisekedi yagarutse mu gihugu igitaraganya, nyuma yaho uwari umujyanama we mukuru mu by’umutekano, François Beya, yatawe muri yombi n’inzego z’iperereza z’icyo gihugu (ANR), aho ari guhatwa ibibazo kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Izindi Nkuru

 

Perezida Tshisekedi akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili, yakiriwe n’abantu batandukanye barimo abasirikare ndetse n’abanyapolitiki.

 

Kugeza ubu ikinyamakuru cya Politico.cd gitangaza ko inzego z’iperereza za RDC, zataye muri yombi n’abandi bantu bakekwaho kurema umuyoboro wategurirwagamo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Ni mu gihe ku wa gatandatu kandi uwahoze ari Umunyamabanga wihariye akaba n’umujyanama mu bya dipolomasi, w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, Kikaya Bin Karubi, yatangaje kuri Twitter ye ko RDC idafite umwihariko mu bindi bihugu birimo kubamo kudeta.

François Beya, yari umwe mu bakomeye ku butegetsi bwa Tshisekedi, ndetse yanabaye ku butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka. Hari hamaze iminsi urwikekwe ko n’ubundi igihe icyo ari cyo cyose yashoboraga kwihinduka ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi yari yagiye muri Ethiopia ku wa Gatanu mu nama ya 35 y’Inteko ya Afurika yunze ubumwe, dore ko ari na we wari ukiyoboye AU mbere y’uko ahererekanya ububasha na Perezida Macky Sall wa Senegal wari umusimbuye.

 

Biteganyijwe ko iyo nama ya Afurika yunze Ubumwe, isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru