Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yongeye gusaba Umuryango w’Abibumbye gushyira intege mu gukura ingabo zawo zoherejwe kugarura amahoro mu Gihugu cye.
Ni nyuma y’iminsi Leta ya Congo ivuze ko ntacyo izi ngabo zamariye Igihugu mu myka irenga 20 zihamaze, ahubwo ngo ibibazo by’umutekano mucye byarushije kwiyongera.
Guverinoma ya DRC yari iherutse kwemeranya n’Umuryango w’Abibumbye ko uhereye mu kwezi k’Ukuboza umwaka utaha wa 2024, izi ngabo zizatangira gukurwa muri iki Gihugu.
Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe, Perezida Tshisekedi yasabye ko iyi gahunda yihutishwa ndetse igatangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka aho kuba mu mwaka utaha, kuko ngo igihe kigeze ngo Congo itangire yirwaneho mu bibazo by’umutekano ifite.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10