Perezida uherutse mu Rwanda yahishuye ikindi cyamukoze ku mutima kikongera ibirungo mu kurwiyumvamo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kumva itsinda ry’abaririmbyi bo mu Rwanda, ririmba indirimbo zo mu Gihugu cye, no kubona Inyubako ya Kigali Convention Center irimbishwa amabara ya Madagascar.

Perezida Andry Rajoelina wageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kanama 2023, bwacyeye yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame muri Village Urugwiro, mu cyubahiro cy’umukuru w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Kuri uwo munsi wo ku wa Mbere tariki Indwi Kanama, ku mugoroba, Perezida Paul Kagame kandi yakiriye ku meza Andry Rajoelina, mu musangiro warimo n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi.

Ni umusangiro kandi wagaragayemo ibirori byo gususurutsa abari bawitabiriye, aharirimbwe indirimbo zinyuranye zo kunezeza aba banyacyubahiro.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Perezida Andry Rajoelina yagaragaje ko yishimiye kumva abaririmbyi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zo mu rurimi rw’Igihugu cye.

Yagize ati “Mu musangiro wabaye ejo hashize ubwo nakirwaga na Perezida Paul Kagame, by’umwihariko nakozwe ku mutima n’ikimenyetso cyakozwe n’itsinda ry’abairirimbyi baririmbye indirimbo z’Abanya-Madagascar ndetse no kuba Inyubako ya Kigali Convention Center yari yahawe amabara y’Igihugu cyacu.”

Mu butumwa bwe, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yasoje agira ati “Harakabaho ubucuti hagati ya Madagascar n’u Rwanda.”

Muri uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame yongeye gusaba ko Umugabane wa Afurika ukwiye gushyira hamwe, aboneraho kunenga bamwe mu bayobozi bo kuri uyu Mugabane bakomeje kugendera ku mabwiriza bahabwa n’Ibihugu by’abanyamahanga.

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko ibi ari byo ntandaro y’imvururu zikomeje kugaragara muri bimwe mu Bihugu by’Umugabane wa Afurika, zikomeje kugira ingaruka ku baturage b’Ibihugu byabo ndetse n’ibyo mu bituranyi.

Perezida Kagame ubwo yakiraga mugenzi we ku meza

Itsinda ry’abaririmbyi ryaririmbye indirimbo zirimo n’iz’Abanya-Madagascar

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru