• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

radiotv10by radiotv10
14/06/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasuye umujyi wa Mthatha mu Ntara ya Eastern Cape iheruka kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi yateje umwuzure ugahitana abantu 78.

Uru ruzinduko rwa Perezida Cyril Ramaphosa warabye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nyuma yuko iki gice cyo mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo cyibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ibikorwa byo gushakisha no gutabara byari bikomeje ku munsi wa kane, ndetse inzego z’ubuyobozi zatangaje ko biteze ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.

Uruzinduko rwa Ramaphosa rwabaye mu gihe hakomeje kwibazwa ku buryo ubuyobozi bwatangaje butinze gutangira ibikorwa by’ubutabazi, nyuma y’ibi biza byatewe n’ihindagurika ry’ikirere ryateye imvura nyinshi, umuyaga mwinshi ndetse n’urubura mu bice bimwe by’iyo Ntara, nubwo abahanga mu by’ikirere bari baraburiye ku by’iyo mihindagurikire y’ikirere mbere y’ibyo biza.

Guverineri w’Intara ya Eastern Cape, Oscar Mabuyane, yavuze ko ibikorwa by’ubutabizi bitahise bikorwa nyuma y’uyu mwuzure bitewe no kubura ibikoresho bihagije n’abakora ibikorwa by’ubutabazi.

Yavuze ko iyi Ntara ituwe n’abantu miliyoni 7,2 ifite kajugujugu imwe yemewe ikoreshwa mu bikorwa by’ubutabzi kandi na yo ikaba yaragombaga kuzanwa iva mu wundi mujyi uri kure, mu kilometero birenga 500, uvuye muri iyi Ntara.

Perezida Ramaphosa yirinze kunenga uko ubuyobozi bwitwaye kuri ibi biza, avuga ko “Nubwo Leta ibabajwe cyane n’abantu bapfuye, bishoboka ko byari kugenda nabi kurushaho.”

Bimwe mu bice byo muri Afurika y’Epfo byegereye inkengero z’inyanja, bikunze kwibasirwa n’ibiza by’imyuzure n’imiyaga ikomeye, bituruka mu Nyanja y’u Buhindi no mu Nyanja y’Amajyepfo.

Ibiza nk’ibi by’umwuzure, byaherukaga kwibasira iki Gihugu mu mwaka wa 2022, aho byahitanye bantu barenga 400 mu mujyi wa Durban no mu nkengero zawo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 6 =

Previous Post

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Next Post

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.