Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Guinea-Bissau uherutse gusimbuka ‘Coup d’Etat’ yasuye u Rwanda

radiotv10by radiotv10
07/03/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Guinea-Bissau uherutse gusimbuka ‘Coup d’Etat’ yasuye u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló uherutse gukorerwa ibikorwa byari bigamije kumuhirika ku butegetsi ariko bigapfuba, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Weruwe 2022.

Ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, yakiriwe na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Biteganyijwe ko  Umaro Sissoco Embaló yakirwa na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro bakagirana ibiganiro byibanda ku mubona n’imikoranire y’Ibihugu byombi.

Perezida Umaro Sissoco Embaló aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye, akorewe ibikorwa byari bigamije kumuhirika ku butegetsi ariko bikaburizwamo.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Gashyantare 2022, ubwo Perezida Umaro Sissoco Embaló yari kumwe n’abagize Guverinoma ye bose, bagabweho igitero cy’abari bagamije kubica, bashaka kumuhirika ku butegetsi.

Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Umaro Sissoco Embaló yatangaje ko abageageje kumuhirika ku buetegetsi bafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko abantu 11 bapfiriye muri biriya bikorwa.

Ku Kibuga cy’Indege yakiriwe na Minisitiri Vincent Biruta
Banagiranye ibiganiro
U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye umubano mwiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Banki zirasabwa gutega amatwi abakiriya bazo zikumva ibyifuzo byabo zikanabasubiza zitabaryarya

Next Post

Jado Castar yagabanyirijwe igihano

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

ADVERTISEMENT
Next Post
Jado Castar yagabanyirijwe igihano

Jado Castar yagabanyirijwe igihano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.