Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
26/03/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Misiri uherutse kwakira Muhoozi yakiriye Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah Al-Sisi uherutse kwakira Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame bagirana ibiganiro.

Perezida Abdel Fattah Al-Sisi yakiriye mu biro bye Perezida Paul Kagame nyuma y’iminsi micye yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka za Uganda.

Lt Gen Muhoozi unaherutse kugenderera u Rwanda na bwo akakirwa na Perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro ndetse akanamugabira inka, yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al-Sisi tariki 20 Werurwe 2022.

Nyuma y’iminsi itageze ku cyumweri, Perezida Abdel Fattah Al-Sisi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022, yakiriye mugenzi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, ryatambutse kuri uyu wa Gatandatu, rivuga ko Perezida Abdel Fattah Al-Sisi “yakiriye mu biro bye Perezida Kagame bagirana ibiganiro byihariye (tête-à-tête) mbere y’uko binitabirwa n’intumwa zabo mu nama y’ibihugu byombi.”

Muri Gashyantare 2019, Perezida Kagame yashyikirije inkoni y’Ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, wari utahiwe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, atangaza ko yizeye ko azakomeza kuganisha uyu muryango ku cyerekezo cyawo ndetse anamwizeza ubufatanye.

Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe aho agiye mu ruzinduko rwo gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.

Igihugu cy’u Rwanda n’icya Misiri bisanzwe bifitanye umubano n’imikoranire byiza bishingiye ku bucuruzi aho u Rwanda rufite ibicuruzwa byinshi rwohereza mu Misiri.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Misiri
Bagiranye ibiganiro
Bayoboye umuhango w’isinywa ry’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi

Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Abdel Fattah Al-Sisi yakiriye Muhoozi
Gen Muhoozi aheruka no kwakirwa na Perezida Kagame 

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × five =

Previous Post

FERWAFA yagaragaje aho urugendo rwo gutoranya Umutoza w’Amavubi rugeze

Next Post

Undi Munyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yahagaritse umwuga ahita ajya hanze

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Munyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yahagaritse umwuga ahita ajya hanze

Undi Munyamakuru wa Siporo ukunzwe mu Rwanda yahagaritse umwuga ahita ajya hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.