Thursday, August 6, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida wa Sudan y’Epfo yirukanye abayobozi bo hejuru babiri barimo Umugaba w’Ingabo

Perezida wa Sudan y’Epfo yirukanye abayobozi bo hejuru babiri barimo Umugaba w’Ingabo

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu na Minisitiri w’Imari wari umaze amezi atarenze atatu kuri izi nshingano.

Iri yirukanwa rije nyuma y’impinduka zikomeje kugaragara mu nzego nkuru za Guverinoma ya Perezida Kiir, aho abasesenguzi bavuga ko ari ikimenyetso ashaka kongera imbaraga mu mitegekere ye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo wirukanywe, General Paul Nang, yari amaze umwanya we kuva mukwezi k’Ukwakira umwaka ushize kandi imiyoborere ye yari ihanzwe amaso cyane mu gihe hari umutekano mucye mu Gihugu, mu gihe Minisitiri w’imari, Salvatore Garang Mabiordit, yari yagiye kuri izi nshingano kuva ku ya 23 Gashyantare uyu mwaka.

Kiir yongeye gushyiraho General Santino Deng Wol nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta.

Uyu musirikare akomoka mu gace ka Bahr El Gazal muri Sudani y’Epfo aho Kiir akomoka, ni inshuti ya hafi ya Perezida kandi yari yarakoze muri uwo mwanya hagati ya 2020 na 2024.

Kuol Daniel Ayulo, umuhanga mu by’ikoranabuhanga wari warigeze gukora muri Minisiteri y’Imari na Minisiteri y’ubucuruzi nk’umunyamabanga wungirije, ni we wagizwe Minisitiri w’Imari mushya, nk’uko itangazamakuru rya Leta ryabitangaje.

Sudani y’Epfo yagiye igorwa no gushyira mu bikorwa mu buryo bufatika amavugurura y’ingenzi yavuzwe mu masezerano y’amahoro yo mu 2018 yashoje intambara yari imaze imyaka itanu, nko guhuza ingabo z’igihugu no gukora amatora.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =