Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida wa Togo yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida wa Togo yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé warangije uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiranye urugwiro we n’itsinda ry’abayobozi bari kumwe.

Faure Essozimna Gnassingbé yarangije uruzinduko rwe kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025, aho yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Ni uruzinduko yari yatangiye ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025 ubwo yageraga mu Rwanda akakirwa na Perezida Paul Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yanakiriwe mu biro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yamwakiriye muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri yari arimo mu rwanda.

Mu butumwa yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Mu ruzinduko rw’akazi nari ndimo i Kigali, ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye akaba n’umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kwakirana urugwiro itsinda ryanjye nanjye ubwanjye.”

Faure Essozimna Gnassingbé kandi yashimiye ubushake bw’Ibihugu byombi (u Rwanda na Togo) mu gukomeza kwagura umubano n’imikoranire mu nzego zitandukanye.

Ati “Ndashimira kandi ubushake butanga icyizere mu gukomeza guteza imbere imikoranire y’impande zombi, bishingiye ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Togo.”

Ku wa Gatandatu ubwo Perezida Kagame yajyaga kwakira Faure Essozimna Gnassingbé ku Kibuga cy’Indege
Kuri iki Cyumweru yamwakiriye muri Village Urugwiro

Faure Essozimna Gnassingbé yashimye Perezida Kagame

Banagize ibiganiro hamwe n’amatsinda y’Ibihugu byombi
Kuri iki Cyumweru ubwo yari asoje uruzinduko rwe, yaherekejwe na Mini. Olivier Nduhungirehe
Yishimiye uburyo yakiriwe mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 9 =

Previous Post

Kugira amasoko yegeranye byabaye amahirwe ku baturage bizanira amarira abacuruzi

Next Post

Umuhanzi Safi bwa mbere yavuze birambuye ku cyatumye we na Judith biyemeza gutandukana

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Safi bwa mbere yavuze birambuye ku cyatumye we na Judith biyemeza gutandukana

Umuhanzi Safi bwa mbere yavuze birambuye ku cyatumye we na Judith biyemeza gutandukana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.