Sunday, January 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Perezida w’imwe mu makipe yo mu Rwanda ari mu maboko ya RIB

radiotv10by radiotv10
20/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Perezida w’imwe mu makipe yo mu Rwanda ari mu maboko ya RIB
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’ikipe imwe y’umupira w’amaguru yitabiriye igikombe cy’Amahoro, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano no guhohotera umusifuzi.

Uwatawe muri yombi, ni David Nshimiyimana, Perezida wa The Winners FC iri mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda, wafashwe na RIB mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 17 Gashyantare 2023.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko uyu David akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhohotera umusifuzi, kubera kutanyurwa n’instinzwi y’ikipe ye.

Bivugwa ko ibyo byabaye tariki 15 Gashyantare 2023 ubwo iyi kipe ye ya The Winners yatsindwaga ibitego bitanu na Etincelles FC mu mukino wabereye kuri Sitade ya Muhanda mu Karere ka Muhanga.

Nyuma y’umunsi umwe habaye uwo mukino, David yatawe muri yombi na RIB, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo y’uru rwego ya Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu muyobozi w’ikipe y’umupira w’amaguru, avuga ko ukurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Uyu muperezida w’Ikipe y’umupira w’amaguru, afunzwe nyuma y’abandi bo mu mupira w’amaguru baherutse gutabwa muri yombi barimo abafana ba Kiyovu Sports na bo baherutse gufungwa bazira gusagarira umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salma bakamutuka ibitutsi birimo n’ibikojeje isoni, ariko nyuma baza kurekurwa.

The Winners FC ni imwe mu makipe mashya muri shampiyona y’u Rwanda, aho yinjiye mu cyiciro cya kabiri cyayo mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushiz wa 2022.

Perezida w’iyi kipe yatawe muri yombi kandi nta cyumweru kirashira havuzwe ukundi gusagarirwa kw’abafana ba APR FC, batezwe n’abantu ubwo bavaga mu mupira wahuje iyi kipe na mucyeba wayo Rayon Sports wabereye i Huye, tariki 12 Gashyantare 2023, bakamenagura ibirahure by’imodoka yari ibatwaye.

Tariki 14 Gashyantare, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo.

Nshimiyimana David watawe muri yombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + nine =

Previous Post

Ruhango: Batujwe mu mudugudu ariko aho barara hateye agahinda

Next Post

Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana

Related Posts

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

by radiotv10
10/01/2026
0

In a world full of intense workout trends and gym culture, walking is often overlooked. Many people believe that if...

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Nyuma y’imyitozo ya nyuma bitegura umukino wa nyuma w’Igikombe cya Super Cup, umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yatangaje ko...

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

Ubutumwa Maj.Gen.Nyakarundi yahaye abakinnyi ba APR mbere yo guhura na Rayon

by radiotv10
09/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yasuye abakinnyi b’ikipe ya APR FC, abibutsa ko intego yayo...

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

by radiotv10
09/01/2026
0

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu...

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

by radiotv10
09/01/2026
0

Michel Kuka Mboladinga, umufana wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika ubwo yafanaga ikipe y’Igihugu ya DRC mu buryo bwihariye yigaragaza...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana

Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.