Perezida Paul Kagame yavuze ko inshingano zose yagize, azihuza no kwita ku muryango, atanga urugero rw’uburyo ubwo yari kumwe n’Imfura ye Yvan Cyomoro Kagame ku Mulindi afite imyaka itatu, yatumye ava ku rugamba mu buryo butunguranye.
Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru n’abakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, cyabereye ku Mulindi aho yari afite icyicaro mu gihe cy’urugamba rwo Kwibohora.
Umwe mu bari muri iki kiganiro, yabajije Perezida Kagame ko nubwo izina rye rizwi mu miyoborere y’intangarugero, ariko asanganwe n’ubuzima bwo hanze y’izi nshingano, ndetse n’uburyo na zo azikora.
Perezida Kagame wagarutse ku kuba yaroherejwe kujya gukurikira amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze ko byakozwe biturutse ku mugambi w’ubutegetsi bwa Uganda, bwari bwamaze kumenya umugambi wabo wo gutangiza urugamba rwo Kwibohora.
Icyo gihe ni bwo ubutegetsi bwa Uganda, bwafashe icyemezo cyo kohereza hanze bane mu bari bakuriye ingabo zateguraga uru rugamba, aho Fred Gisa Rwigema ari we wagombaga kujya kwiga muri USA, ariko akaza kuba ari we ujyayo, babiganiriyeho amusezeranya ko nubwo agiye ariko ko igihe ruzaba rwatangiye agomba kuzahita agaruka.
Yavuze ko yanoherejwe ari bwo akimara gushyingiranwa na Madamu Jeannette Kagame, ariko akemera akagenda nubwo bari bakiri mu kwezi kwa buki, ndetse ko icyo gihe yari atwite inda y’impfura yabo Yvan Cyomoro Kagame.
Mu 1994 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo Yvan Kagame yari afite imyaka itatu, yari kumwe na we ku Murindi, aho yari afite icyacaro cy’aho yateguriraga urugamba. Ati “Twamaranye nk’icyumweru.”
Yavuze ko amakuru y’uko indege ya Habyarimana yaguye, yayamenye ari kumwe na Yvan bariho bareba umupira w’umwe mu mikino y’Igikombe cya Afurika.
Ati “Yari hano atari umusirikare, ntacyo ari cyo, ahari nk’uwo mu muryango wanjye, kwari ukugira ngo bimfashe kugabanya ibibazo byinshi byariho bivuka kugira ngo umuhungu wanjye abe ahari.”
Yakomeje agira ati “Ikindi kintu gisekeje cyabayeho, ni uko ubwo ibibazo byari byatangiye, naje kuva hano njyana n’ingabo mu Miyove, nza kuza gusaba abari basigaye ko bagomba guhita basubiza umwana Mama we. Ntimushobora kubyumva, yarabyanze, arabyanga, ararira, aravuga ngo arashaka kubanza kumbona, ati ‘Papa wanjye ari he?’ yabyanze kuri uwo munsi ndetse no ku wakurikiyeho.”
Perezida Kagame avuga ko we n’ingabo bari bajyanye bari bafite akazi kenshi, ariko ko byaje kuba ngombwa ko agaruka kugira ngo abimwumvishe.
Ati “Nasabye igihe gito umwe mu bayobozi b’ingabo twari kumwe, mubwira ko ngiye kubanza gukemura ikibazo cyihariye, kandi icyo gihe byari bikomeye.”
Akomeza agira ati “Nahageze saa yine n’igice za mu gitondo, yari asinziriye, ndategereza kugeza igihe akangukiye, ndamubwira nti ‘urabizi, urabona…Mama wawe, ugomba kugenda,…’ wabonaga yishimiye aho yari ari icyo gihe, byabaye ngombwa ko mwumvisha, muha umuntu wamugejeje ku mupaka, nanjye nahise nsubirayo hamwe n’ingabo.”
Perezida Kagame yavuze ko uretse inshingano agira zaba izi yari afite zo kuyobora urugamba rwo kwibohora ndetse n’izi zo kuba Umukuru w’Igihugu afite ubu, anabihuza no kwita ku muryango we.
RADIOTV10