Sunday, September 8, 2024

Pereziza mushya w’Inteko ya Congo yashyikirijwe ikirango kizafasha uru rwego kwirinda abashobora kurwiyitirira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba; yashyikirije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe; kashe nshya y’iyi Nteko, avuga ko bigamije gutuma uru rwego rutagira abarwiyitirira bakaba bakora impapuro mpimbano mu izina ryarwo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, aho Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, yavuze ko ashaka ko Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, igira ubushobozi bwo gutuma inyandiko n’amatangazo byabo, bisohoka byujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yanagiriye inama izindi nzego zose mu Gihugu, kugira kashe yemewe, mu rwego rwo kwirinda ko hari abaziyitirira cyangwa bagakoresha impapuro mpimbano zazo.

Yagize ati “Naje gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Kashi yemewe. Nk’uko mubizi, Perezida wa Repubulika yaduhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta, Minisitiri w’Ubutabera ndetse no kurinda za Kashi, yaduhaye ububasha bwo gushyira ku murongo serivisi zose za Leta, kashi zigomba kwifashishwa mu kwirinda ko habaho abyitirira inzego ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Iki gikorwa cyo gushyikiriza Kashi Inteko Ishinga Amategeko, kibaye nyuma y’iminsi itatu, Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba asabye amatorero n’amadini kutegerana ku buryo nta rusengero rukwiye kuba hafi y’urundi muri metero 500.

Constant Mutamba yanasabye Abakozi b’Imana kandi kujya bashinga amatorero babanje kubisabira uburenganzira n’impushya zitangwa na Minisiteri ayoboye y’Ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts