Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Pereziza mushya w’Inteko ya Congo yashyikirijwe ikirango kizafasha uru rwego kwirinda abashobora kurwiyitirira

radiotv10by radiotv10
24/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Pereziza mushya w’Inteko ya Congo yashyikirijwe ikirango kizafasha uru rwego kwirinda abashobora kurwiyitirira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba; yashyikirije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe; kashe nshya y’iyi Nteko, avuga ko bigamije gutuma uru rwego rutagira abarwiyitirira bakaba bakora impapuro mpimbano mu izina ryarwo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, aho Minisitiri w’Ubutabera wa Congo, yavuze ko ashaka ko Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, igira ubushobozi bwo gutuma inyandiko n’amatangazo byabo, bisohoka byujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba yanagiriye inama izindi nzego zose mu Gihugu, kugira kashe yemewe, mu rwego rwo kwirinda ko hari abaziyitirira cyangwa bagakoresha impapuro mpimbano zazo.

Yagize ati “Naje gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Kashi yemewe. Nk’uko mubizi, Perezida wa Repubulika yaduhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta, Minisitiri w’Ubutabera ndetse no kurinda za Kashi, yaduhaye ububasha bwo gushyira ku murongo serivisi zose za Leta, kashi zigomba kwifashishwa mu kwirinda ko habaho abyitirira inzego ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Iki gikorwa cyo gushyikiriza Kashi Inteko Ishinga Amategeko, kibaye nyuma y’iminsi itatu, Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba asabye amatorero n’amadini kutegerana ku buryo nta rusengero rukwiye kuba hafi y’urundi muri metero 500.

Constant Mutamba yanasabye Abakozi b’Imana kandi kujya bashinga amatorero babanje kubisabira uburenganzira n’impushya zitangwa na Minisiteri ayoboye y’Ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − five =

Previous Post

Ethiopia: Amakuru agezweho ku mibare y’abahitanywe n’ikiza cyatunguranye agaragaza ko ikomeje gutumbagira

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’Ifu rwafunguwe mu Rwanda

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

25/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’Ifu rwafunguwe mu Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku ruganda rwa mbere rw’Amata y’Ifu rwafunguwe mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.