• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

radiotv10by radiotv10
08/04/2022
in MU RWANDA
0
Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

Umuturage wakubiswe

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yataye muri yombi umuturage wo mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi ukekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage uvuga ko yakuze atotezwa n’umuryango w’uwamukubise umuziza kuba ari Umututsi ndetse imiryango yabo ikaba ifitanye ibibazo bishingiye ku mitungo.

Uwitwa Ibarushimpuhwe Kevin Christian, kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022, yatambukije kuri Twitter ubutumwa bwanditswe n’umuturage witwa Amizero Grace avuga ko yakubiswe n’uwitwa Ndayisenga Paul.

Ubu butumwa bwa Amizero Grace butangira bugira buti “Yitwa Ndayisenga Jean Paul. Nakuze Papa we na mukuru wa Mama bantoteza ngo ndi Umututsi nzajye iwacu.”

Ubuse itotezwa ringana uku riracyariho ! Musome Screenshot… @RIB_Rw ubwo mwakurikirana iki kibazo kuko byaba bibabaje Ni Grace ari @GicumbiDistrict –#Rushaki @Rwandapolice @gatjmv @Annemwiza @eLHAMiiD @NsangaSylvie @KARANGWASewase @KAYITAREJean @byukavuba @soso20800927 @oswaki pic.twitter.com/GZeVxc2Iyh

— Ibarushimpuhwe Kevin 🇷🇼🇺🇬 (@Ibarushimpuhwek) April 7, 2022

Uyu Amizero Grace akomeza avuga ko umubyeyi we afitanye urubanza n’umubyeyi w’uyu Ndayisenga Jean Paul wamukubise rushingiye ku mutungo.

Ati “Papa we afatanyije na mukuru wa Mama basinyiye Mama mu izina babeshyera Mama ko we n’uwo mukuru wa Mama untoteza bagurishije Papa w’uyu Jean Paul umutungo wa musaza wa mama. Nuko Mama avugisha ukuri ko atigeze asinyira Papa w’uwo Jean Paul.”

Uyu muturage avuga ko Jean Paul n’umubyeyi we ngo bashatse kumwica we n’umubyeyi we, babatera amabuye mu ijoro ndetse uyu Jean Paul aza kumukubitira mu maso y’abayobozi ubwo bari mu nama y’Umudugudu ari na bwo yamukomereje mu isura.

Akomeza agira ati “Ni ko kuntera umugeri mu maso ngo rivemo. Ariko yankubise umugeri mu maso zi neza ko ntari muri bene wacu, muri uyu Mudugudu ni njyewe muntu umwe gusa utuyemo wacitse ku icumu. Rero ajya kumena ijisho yari azi ko ari hagati muri bene wabo ko ntacyo bamutwara.”

Ibarushimpuhwe Kevin Christian wagaragaje kuri Twitter ubutumwa bw’uyu muturage buherekejwe n’amafoto ye afite igikomere mu hafi y’ijisho, yasabye inzego zirimo RIB na Polisi gukurikirana iki kibazo.

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yahise isubiza ubu butumwa igira iti “Iki kibazo cyaramenyekanye, uwamukubise arimo gushakishwa.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi ukekwaho gukora iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bugira buti “Twafashe Ndayisenga Paul ukekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Ndayisenga ukekwaho gukorera iki cyaha mu Murenge wa Rushaki, mu Karere ka Gicumbi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Amizero wakubiswe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =

Previous Post

Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

Next Post

Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.