Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

radiotv10by radiotv10
08/04/2022
in MU RWANDA
0
Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

Umuturage wakubiswe

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi yataye muri yombi umuturage wo mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi ukekwaho gukubita no gukomeretsa umuturage uvuga ko yakuze atotezwa n’umuryango w’uwamukubise umuziza kuba ari Umututsi ndetse imiryango yabo ikaba ifitanye ibibazo bishingiye ku mitungo.

Uwitwa Ibarushimpuhwe Kevin Christian, kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022, yatambukije kuri Twitter ubutumwa bwanditswe n’umuturage witwa Amizero Grace avuga ko yakubiswe n’uwitwa Ndayisenga Paul.

Ubu butumwa bwa Amizero Grace butangira bugira buti “Yitwa Ndayisenga Jean Paul. Nakuze Papa we na mukuru wa Mama bantoteza ngo ndi Umututsi nzajye iwacu.”

Ubuse itotezwa ringana uku riracyariho ! Musome Screenshot… @RIB_Rw ubwo mwakurikirana iki kibazo kuko byaba bibabaje Ni Grace ari @GicumbiDistrict –#Rushaki @Rwandapolice @gatjmv @Annemwiza @eLHAMiiD @NsangaSylvie @KARANGWASewase @KAYITAREJean @byukavuba @soso20800927 @oswaki pic.twitter.com/GZeVxc2Iyh

— Ibarushimpuhwe Kevin 🇷🇼🇺🇬 (@Ibarushimpuhwek) April 7, 2022

Uyu Amizero Grace akomeza avuga ko umubyeyi we afitanye urubanza n’umubyeyi w’uyu Ndayisenga Jean Paul wamukubise rushingiye ku mutungo.

Ati “Papa we afatanyije na mukuru wa Mama basinyiye Mama mu izina babeshyera Mama ko we n’uwo mukuru wa Mama untoteza bagurishije Papa w’uyu Jean Paul umutungo wa musaza wa mama. Nuko Mama avugisha ukuri ko atigeze asinyira Papa w’uwo Jean Paul.”

Uyu muturage avuga ko Jean Paul n’umubyeyi we ngo bashatse kumwica we n’umubyeyi we, babatera amabuye mu ijoro ndetse uyu Jean Paul aza kumukubitira mu maso y’abayobozi ubwo bari mu nama y’Umudugudu ari na bwo yamukomereje mu isura.

Akomeza agira ati “Ni ko kuntera umugeri mu maso ngo rivemo. Ariko yankubise umugeri mu maso zi neza ko ntari muri bene wacu, muri uyu Mudugudu ni njyewe muntu umwe gusa utuyemo wacitse ku icumu. Rero ajya kumena ijisho yari azi ko ari hagati muri bene wabo ko ntacyo bamutwara.”

Ibarushimpuhwe Kevin Christian wagaragaje kuri Twitter ubutumwa bw’uyu muturage buherekejwe n’amafoto ye afite igikomere mu hafi y’ijisho, yasabye inzego zirimo RIB na Polisi gukurikirana iki kibazo.

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane yahise isubiza ubu butumwa igira iti “Iki kibazo cyaramenyekanye, uwamukubise arimo gushakishwa.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mata 2022, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi ukekwaho gukora iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda bugira buti “Twafashe Ndayisenga Paul ukekwaho gukubita no gukomeretsa Amizero Grace.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Ndayisenga ukekwaho gukorera iki cyaha mu Murenge wa Rushaki, mu Karere ka Gicumbi, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu gihe harimo gukorwa iperereza.

Amizero wakubiswe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

Next Post

Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Related Posts

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

IZIHERUKA

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo
IBYAMAMARE

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

26/01/2026
Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

26/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Nk’ukomoka ku barokotse ‘Holocaust’ icuraburindi mwanyuzemo ndaryumva- Ambasaderi wa Israel

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.