Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ndayisaba Herman, umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe bakorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yitabye Imana azize uburwayi.

Ndayisaba Herman wari umaze imyaka igera mu icumi akorera RBA mu ishami ry’amakuru, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Bamwe mu Banyamakuru baziranye na Ndayisaba Herman barimo abo bakoranaga muri RBA n’ab’ibindi bitangazamakuru bagiye bagaragaza ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo.

Amakuru avuga ko Ndayisaba Herman yazize uburwayi yari amaranye igihe burimo indwara y’igisukari (Diabetes) aho yitabye Imana yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Abanyamakuru bari baziranye na nyakwigendera, bavuga ko yakundaga akazi kandi akamenya kubana na buri wese ku buryo yakoranaga na bagenzi be neza.

Nkurunziza Pacifique wakoreye Radio Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi, yabwiye RADIOTV10 ko yari aziranye na nyakwigendera kuva muri 2016, kandi ko kuva icyo gihe ubucuti bwabo bwarenze ubwo kuba bahujwe n’umwuga w’Itangazamakuru ahubwo ko babanaga nk’abavandimwe.

Ati “Nubwo yakoreraga RBA ariko yari gukorana n’abandi Banyamakuru ku buryo iyo habaga hari ikibazo cy’ubugizi yifuzaga gukoraho inkuru, yabwiraga n’abanyamakuru bakorera ibindi bitangazamakuru.”

Nkurunziza Pacifique avuga ko nyakwigendera yahoraga yifuza kumenya amakuru y’Abanyamakuru bagenzi be bakorera mu gice kimwe “ku buryo yageraga mu bice azi neza ko hari abandi umnyamakuru mugenzi we yamubazaga niba ahari ngo amusuhuze.”

Nkurunziza akomeza agira ati “Twabuze umuntu wari uzi kubana n’abandi ariko kandi twabuze umuntu wari uzi gukora akazi k’uyu mwuga wacu, mu by’ukuri hari icyo duhombye nk’abakora umwuga w’itangazamakuru ndetse n’umuryango we ugize ibyago kandi ni ukuwihanganisha.”

Herman Ndayisaba wari usanzwe afite umuryango, yari atuye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari amaze igihe akorera mu Turere twa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yaranakoze mu bice binyuranye birimo Iburasirazuba.

Nyakwigengera Herman Ndayisaba ubwo yari mu bitaro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru