Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye

radiotv10by radiotv10
07/04/2022
in MU RWANDA
0
RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakekwaho kugira uruhare mu gukubita umuntu wagaragaye mu mashusho akubitwa umugeri mu muhanda agahita asa nk’uhwereye.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Enoch Aaron, agaragaramo abasore b’ibigango baryamishije hasi mu muhanda umugabo bari kumukubita.

Muri aya mashusho, uyu mugabo baba baryamishije mu muhanda, asa nk’uwegutse ubundi umwe muri abo bagabo b’ibigango akaza akamukubita umugeri uremereye undi agahita yikubita hasi asa nk’uguye igihumure.

How long does it take for @RIB_Rw / @RNP to apprehend offenders that brutally injured me with no reason whatsoever 4days ago. Incident statements made at #RIB but no action till date.#Violentscenes.@AngeKagame @rwanda_just @PrimatureRwanda @FirstLadyRwanda @PaulKagame pic.twitter.com/t5GXatmTYq

— Enoch Aaron R (@ganiometer) April 6, 2022

Ubutumwa buherekeje aya mashusho yashyizwe kuri Twitter ya Enoch Aaron, bugira buti “Bisaba igihe kingana iki kiugira ngo RIB na Polisi bafate abantu banteze bakankomeretsa nta mpamvu mu minsi ine ishize. Kandi ikirego cyaratanzwe kuri RIB ariko ntacyakozwe.”

Enoch Aaron yakomeje agira ati “Mumfashe kugarura ubumuntu mu Banyarwanda mumfashe aba bantu bashyikirizwe ubutabera. Abashoferi b’iyi modoka bakoze ibi ntacyo bikanga bavuga ko uranzi njyewe. Iyi mvugo na yo ikwiye guhagarara.”

Ubu butumwa bwasubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko abakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byagaragaye muri aya mashusho, bafashwe ndetse ko dosiye yabo iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Dr Murangira B. Thierry na we yasubije ubu butumwa agira ati “Iki kirego kiracyari mu iperereza kandi uwakorewe ibi ameze neza, ubu ari kwitabwaho n’abaganga. Abakekwa bari gukurikiranwa binyuze mu nzira z’amategeko.”

Photo/ Twitter

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × one =

Previous Post

Turi Igihugu gito ariko kinini mu butabera- Perezida Kagame

Next Post

Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.