Polisi y’u Rwanda iri gushaka abakozi bita ku isuku y’imbwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rimenyesha abifuza gupiganira akazi ko kwita ku isuku y’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, kwandika amabaruwa asaba akazi, n’ibyo bagomba kuba bujuje, birimo kuba ari indahemuka mu mico no mu myifatire.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Komiseri ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Jacque Burora; rigaragaza ibisabwa ku bifuza gupiganira aka kazi, birimo ibiraruwa isaba akazi yandikiwe Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Polisi y’u Rwanda.

Birimo kandi “kuba ari Umunyarwanda, kuba azi kwandika no gusoma neza Ikinyarwanda, kuba afite ubuzima buzira umuze, icyemezo cy’ubudahemuka mu mico no mu myifatire, no kuba yarigeze gukorana n’inzego z’umutekano byaba ari akarusho.”

Iri tangazo rivuga ko amabaruwa asaba akazi agomba kuba yatanzwe ku biro by’Umuyobozi Ushinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibisabwa, bitarenze tariki 05 Werurwe 2024.

Polisi y’u Rwanda iherutse kugaragaza byinshi bijyanye n’imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, aho yavuze ko zikenera kwitabwaho cyane.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko hari inzobere zifite ubuhanga buhanitse zirimo abaganga, abazigaburira n’abita ku isuku n’imibereho myiza yazo muri rusange.

CIP Dr. Robert Mugabe, umuganga ukurikiranira hafi ubuzima bw’imbwa yagarutse ku bijyanye n’uko imibereho n’isuku yazo byitabwaho, ati “Buri gihe dusuzuma ubuzima bwazo kandi tukazigaburira dukurikije ibilo byazo, ubuzima bwazo n’imirire byitabwaho cyane. Zirya rimwe mu masaha 24, kandi buri mbwa irya hafi amagarama 500.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru