Polisi y’u Rwanda n’iya Suède zagaragaje ibishimangira umubano wazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu biganiro byahuje Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza n’umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Ubutwererane muri Polisi ya Suède, Ann-Charlotte Gustafsson, bashimangiye ko umubano wa Polisi z’Ibihugu byombi wifashe neza.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, ubwo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza yakirana Intumwa z’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), ndetse n’iza Polisi ya Suède.

Izindi Nkuru

Ann-Charlotte Gustafsson, ushinzwe Iterambere n’Ubutwererane muri Polisi ya Suède n’abakozi b’ikigo cya UNITAR; Claudia Croci na Andreas Andersson, bari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’inzego zombi mu bijyanye n’umutekano no kubaka ubushobozi.

DIGP Ujeneza yavuze ko ubufatanye bw’inzego zombi ari urugero rwiza rwo gufatanyiriza hamwe kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.

Yagize ati “Bimwe mu byagiye bigerwaho muri gahunda y’ubufatanye, harimo kuba harashyizweho igenamigambi rishingiye ku ngamba zihamye zo kurushaho gucunga umutekano kandi byatanze umusaruro mu rugendo rwa Polisi y’u Rwanda rwo kwiyubaka.”

Umuyobozi Wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Ujeneza yavuze kandi ko mu rwego rwo gushimangira umubano wa Polisi z’ibi Bihugu byombi ndetse na UNITAR, hazamomeza kubakwa ubufatanye burambye.

Yavuze kandi ko ubu bufatanye n’umubano, uzakomeza gutanga umusaruro mu zindi nzego z’Umutekano ku Mugabane wa Afurika.

Ann-Charlotte Gustafsson wari uyoboye izi ntumwa, yavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda ari amahirwe yo kurushaho kubaka ubufatanye burambye hagati ya Polisi z’Ibihugu byombi n’ikigo UNITAR mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa, kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.

Intumwa ziri mu ruzinduko mu Rwanda zaganiriye n’abapolisi bakuru muri Polisi y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru