Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi 16 bafite ubumenyi mu gukoresha imbwa zifashishwa mu gutahura abanyabyaha barimo n’abafite ibiturika.
Aba bapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, nyuma y’ibyumweru bibiri batozwa n’abarimu bo mu kigo cyo mu Buholandi gishinzwe gukoresha imbwa mu gutahura abanyabyaha bafiye ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bihungabanya umutekano nk’ibiturika.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko uku kunguka aba bapolisi, bije mu rwego rwo gufasha Polisi gukomeza guhangana n’ibyaha bigenda bivuka uko Isi igenda itera imbere.
Yavuze ko uko Isi igenda itera imbere, hari ba rusahurira mu nduru bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha ndetse n’abagizi ba nabi bakagenda babona ibyuho.
Ati “Rimwe na rimwe bigatuma bigorana gutahura no gukumira ibyaha. Ni ku bw’izo mpamvu, Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu mu kongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo biyifashe guhora ihangana n’abanyabyaha.”
Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’Ishami rikoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, biri mu biza ku isonga mu gutuma inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo zigerwaho.”
Yavuze ko abapolisi bahawe aya mahugurwa, bazarushaho kugira ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha gukoresha neza imbwa zifashishwa mu gusaka “kugira ngo bakore neza akazi kabo ko gutahura abanyabyaha bitwaje ibishobora guhungabanya umutekano by’umwihariko ibiturika n’ibiyobyabwenge.”
Yaboneyeho kugira inama abahirahira guhungabanya umutekano w’abaturage, ko Polisi y’u Rwanda iri maso ku buryo itazabihanganira.
RADIOTV10