Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazobereye mu gukoresha imbwa mu gutahura ibyaha biremereye

radiotv10by radiotv10
24/08/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazobereye mu gukoresha imbwa mu gutahura ibyaha biremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi 16 bafite ubumenyi mu gukoresha imbwa zifashishwa mu gutahura abanyabyaha barimo n’abafite ibiturika.

Aba bapolisi basoje amahugurwa kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, nyuma y’ibyumweru bibiri batozwa n’abarimu bo mu kigo cyo mu Buholandi gishinzwe gukoresha imbwa mu gutahura abanyabyaha bafiye ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bihungabanya umutekano nk’ibiturika.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko uku kunguka aba bapolisi, bije mu rwego rwo gufasha Polisi gukomeza guhangana n’ibyaha bigenda bivuka uko Isi igenda itera imbere.

Yavuze ko uko Isi igenda itera imbere, hari ba rusahurira mu nduru bifashisha ikoranabuhanga mu gukora ibyaha ndetse n’abagizi ba nabi bakagenda babona ibyuho.

Ati “Rimwe na rimwe bigatuma bigorana gutahura no gukumira ibyaha. Ni ku bw’izo mpamvu, Polisi y’u Rwanda yashyize ingufu mu kongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo biyifashe guhora ihangana n’abanyabyaha.”

Yakomeje agira ati “Ibikorwa by’Ishami rikoresha imbwa zifashishwa mu gusaka, biri mu biza ku isonga mu gutuma inshingano za Polisi y’u Rwanda zo gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo zigerwaho.”

Yavuze ko abapolisi bahawe aya mahugurwa, bazarushaho kugira ubumenyi n’ubushobozi bizabafasha gukoresha neza imbwa zifashishwa mu gusaka “kugira ngo bakore neza akazi kabo ko gutahura abanyabyaha bitwaje ibishobora guhungabanya umutekano by’umwihariko ibiturika n’ibiyobyabwenge.”

Yaboneyeho kugira inama abahirahira guhungabanya umutekano w’abaturage, ko Polisi y’u Rwanda iri maso ku buryo itazabihanganira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 1 =

Previous Post

Twinjire mu myiteguro ya Rayon n’imvano y’ibyishimo itangiye isesendereza mu bakunzi bayo

Next Post

Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda

Hagaragajwe imibare iteye impungenge ishobora gutuma Bibiliya ibura mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.