Prince Kid agiye kwambara iroza, urukiko rwemeje ko afungwa ukwezi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha akurikiranyweho.

Ishimwe Dieudonne AKA Prince Kid, yasomewe iki cyemezo cy’Urukiko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Izindi Nkuru

Urukiko rufashe iki cyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Ishimwe Dieudonne nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko Prince Kid, bwavuze ko hari impamvu zikomeye zikwiye gutumwa uregwa akurikiranwa afunzwe.

Mu iburanisha ryabereye mu muhezo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwatanzwe na bamwe mu batangabuhamya barimo n’abakobwa bivugwa ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa kuri Prince Kid.

Muri iri buranisha, Ubushinjacyaha bwanifashishije amajwi bivugwa ko ari aya Prince Kid abwiramo Miss Rwanda 2022 Muheto Nshuti Divine ko amukunda ariko ko we yakomeje kubitera umugongo akaba yaramwimye umunezero.

Mu gusoma iki cyemezo, Umucamanza yagarutse ku byaha akekwaho ndetse n’ibikorwa byabyo, avuga ko mu majwi yumvikanyemo avuga ko yagerageje gushimisha umwe mu bakobwa birabiriye Miss Rwanda ariko we akaba yaranze kumuha ibyishimo.

Umucamanza yavuze ko ibi bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha cyo gusaba cyangwa kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuko atigeze agaragaza ubundi buryo yari gukora iryo shimishamubiri bitanyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Urukiko kandi rwagendeye ku byatangajwe n’Ubushinjacyaha ko mu ntangiro z’ukwezi gushize kwa Mata 2022, uregwa yigeze kugirana uruzinduko rw’akazi n’umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda ariko akaza kumuhamagara mu ijoro amusaba kumusanga kuri Hoteli ngo baryamane, rwemeza ko hari impamvu zituma akekwaho gukora icyaha cyo guhoza undi ku nkeke.

Uregwa ndetse n’Umunyamategeko we, Me Nyembo Emelyne babwiye Umucamanza ko ariya majwi atari ukuri ahubwo ko ari amacurano yahimbwe kugira ngo uyu Prince Kid yangwe na rubanda.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye icyemezo ku ifunguwa muri uru rubanza, rwanzuye ko Prince Kid akurikiranwa afunze kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora bimwe mu byaha akurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru