Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Sgt Robert wavuye mu Rwanda atorotse yatawe muri yombi i Kampala

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in MU RWANDA
0
Sgt Robert wavuye mu Rwanda atorotse yatawe muri yombi i Kampala
Share on FacebookShare on Twitter

Sergeant Major Kabera Robert uzwi nka “Sergeant Robert” watorotse u Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020, biravugwa ko yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda yamufatiye i Kampala.

Chimpreports dukesha aya makuru, ivuga ko Sergeant Major Kabera Robert yafatiwe mu gikorwa kidasanzwe cyakozwe n’inzego z’umutekano za Uganda, zirimo Polisi, Igisirikare ndetse n’urwego rw’ubutasi.

Iki kinyamakuru kivuga ko Sergeant Major Kabera Robert yafatiwe iwe mu rugo aho yabaga mu gace kitwa Masanafu mu Mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo w’Umunyarwanda yafashwe akekwaho gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gusa ngo umwe mu batangabuhamya yabwiye Chimpreports ko Polisi ya Uganda yasatse mu rugo rwe ariko ntibabone izo mbunda bakekaga ko atunze.

Chimpreports ivuga ko hari ijwi ry’uyu musirikare mu ngabo z’u Rwanda, atabaza avuga ati “polisi igose inzu yanjye yose, barashaka kuntwara. Muntabare, muntabarize abantu vuba vuba ndapfuye.”

Uyu mugabo kandi yanatabaje ubwo yari mu modoka ya polisi, avuga ko ibyangombwa bye byose byafashwe, ati “Niba mushobora kunkurikira, mugire icyo mukora kugira ngo mumenye aho banjyanye.”

Iki kinyamakuru gikomeye muri Uganda, kivuga ko nubwo Polisi y’iki Gihugu itarashyira hanze itangazo rivuga ku ifatwa rya Sergeant Major Kabera Robert, ariko hari amakuru ko ashobora koherezwa mu Rwanda.

Iki kinyamakuru kandi kivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ari yo yasabye iya Uganda gufata uyu mugabo.

Sergeant Major Kabera Robert wavuye mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2020 atorotse, byavuzwe ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 nk’uko byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Paris: Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1992-1993 yiyambajwe mu rubanza rwa Bucyibaruka

Next Post

Prince Kid agiye kwambara iroza, urukiko rwemeje ko afungwa ukwezi

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Prince Kid agiye kwambara iroza, urukiko rwemeje ko afungwa ukwezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.