Prince Kid wari waherekejwe n’umugore we yatashye ataburanye kubera indi nzitizi yagaragaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, mu minsi ishize wagombaga gusomerwa icyemezo ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, urubanza rwe rwongeye gusubikwa bitunguranye kubera inzitizi zatanzwe n’uruhande rw’uregwa rwifuje umwanya wo gusuzuma ibimenyetso bishya byatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Uru rubanza rw’ubujurire ruri kuburanishwa n’Urukiko Rukuru, rwari rwapfundikiwe ndetse Urukiko rwagombaga gusoma icyemezo cyarwo tariki 30 Kamena 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, kugira ngo hazaburanwe ku bimenyetso bishya byatanzwe.

Izindi Nkuru

Urukiko rwahise rugena ko none tariki 14 Nyakanga 2023, haburanwa kuri ibyo bimenyetso bishya, ariko na bwo iburanisha ryasubitswe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Prince Kid wari waherekejwe n’umugore we Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda wa 2017, bari bageze mu cyumba cy’Urukiko.

Uyu mugabo uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryategurwaga na kompanyi ye, yagaragaye mu cyumba apfutse ku kaboko k’iburyo bigaragara ko afite imvune.

Prince Kid n’Abanyamategeko be, bagaragarije Urukiko ko bafite inzitizi zishingiye ku kimenyetso gishya cy’amajwi cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’inyandiko isobanura iby’aya majwi, byashyizwe muri sisiteme bitinze, ntibabone umwanya wo kubiteguraho.

Basabye Umucamanza ko bahabwa umwanya wo gutegura imiburanishirize kuri ibi bimenyetso, ndetse Urukiko rwemeza icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa, rusubika urubanza.

Urukiko Rukuru rwahise rutegeka ko urubanza rusubikwa, rurwimurira tariki 15 Nzeri 2023, haburanwa kuri icyo kimenyetso gishya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru