Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine

radiotv10by radiotv10
28/06/2022
in MU RWANDA
0
Putin ahawe ubutumwa bukomeye na G7 kubera igisasu rutura Russia yateye muri Ukraine
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’Ibihugu birindwi bikize ku Isi [bizwi nka G7] bahaye gasopo u Burusiya nyuma y’igisasu cya misile bwateye ku iduka ryo muri Ukraine ryarimo abantu bagera mu 1 000, bateguza Perezida Vladimir Putin kuzaryozwa ibyaha by’intambara ari gukora.

Iki gitero cyarashwe mu iduka rinini rizwi nka Kremenchuk mall riherereye mu mujyi wa Kremenchuk, cyahitanye abagera kuri 18, gikomeretsa abagera muri 59.

Mu itangazo ryasohowe n’abayobozi b’Ibihugu bigize G7 bateraniye mu nama mu Budage, bateguje perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin kuzaryozwa ibi bikorwa by’intambara yashoye muri Ukraine.

Muri iri tangazo rya G7 rivuga ko iki gikorwa cy’iki gisasu ari “Indangakamere”, rikomeza rivuga ko ibi bikorwa bya gisirikare bishorwa ku basivile bitarobanuye, bigize ibyaha by’intambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy wakunze gushinja u Burusiya kwica abasivile, yavuze ko iki gisasu cyarashwe ku iduka ryarimo abantu bagera mu 1 000 ari kimwe mu bikorwa by’iterabwoba bibabaje bibayeho mu mateka y’u Burayi.

Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko uyu mujyi uherereyemo iri duka ryarashweho, usanzwe ari “uw’ituze, ukaba izingiro ry’amaguriro, abagorem abana n’abasivile barimo imbere.”

Amashusho yagaragaje ubukana bw’iki gisasu, yerekana abari gukora ubutabazi baje kuzimya kuko iki gisasu cyahise gitera inkongi idasanzwe.

Ishami rya gisirikare cya Ukraine kirwanira mu kirere, cyatangaje ko iki gisasu cyarashwe kuri iri duka ari misire yo mu bwoko bwa X-22.

Amasaderi wungirije w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Dmitry Polyanskiy, yanditse ubutumwa kuri Twitter avuga ko iki gisasu cyatewe kubera ubushotoranyi bwa Ukraine.

Yagize ati “Birumvikana ubutegetsi bwa Kiev bukwiye gushyira imbere inyungu za Ukraine aho kumva ko bushyigikiwe na NATO.

Abategetsi bo mu Bihugu bya G7 bahaye ubutumwa Putin n’Igihugu cye basa nk’abamuha gasopo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson uherutse mu Rwanda, yavuze ko iki gitero kibabaje by’indengakamere.

Yagize ati “Putin akwiye kumenya ko imyitwaerire ye itazagira icyo imugezaho ahubwo aratuma u Bwongereza bwongera imbaraga ndetse n’ibindi Bihugu bya G7 gukomeza gushyigikira Ukraine kugeza igihe cyose gishoboka.”

Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yavuze ko Isi ishenguwe n’iki gikorwa cy’u Burusiya ndetse Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres na we akaba yamaganye ibikorwa nk’ibi by’u Burusiya, avuga ko biteye inkeke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Musanze: Umukecuru w’imyaka 120 wari warahagarikiwe inkunga ubu akanyamuneza kamusesekayeho ararya akaryama

Next Post

Muri DRCongo rwongeye kwambikana, FARDC irashaka kwisubiza Bunagana

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri DRCongo rwongeye kwambikana, FARDC irashaka kwisubiza Bunagana

Muri DRCongo rwongeye kwambikana, FARDC irashaka kwisubiza Bunagana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.