Nyuma y’ibyumweru bitanu intambara irose muri Ukraine, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ni umwe mu bagarutsweho cyane kubera iyi ntambara yashoje, akaba yaranafatiwe ibihano bikarishye, bishobora gutuma aca bugufi nk’uko bivugwa n’abasesenguzi.
Muri Ukraine haravugwa agahenge katanzwe n’Ingabo z’u Burusiya mu gihe Ingabo za Ukraine na zo zisubije ibice bimwe byari biri mu maboko y’iz’u Burusiya.
Abahanga muri politike bavuga ko u Burusiya bushobora kuba bwahisemo guhagarika iyi ntambara kugira ngo budakomeza kuzahazwa n’ibihano bufatirwa n’amahanga.
Dr. Ismael Buchanan, umwarimu wa Politiki muri Kaminuza, avuga ko nubwo agahenge kabonetse muri Ukraine ariko bitavuze ko intambara ihagaze.
Uyu musesenguzi avuga ko icyo u Burusiya bwashakaga muri Ukraine bwakigezeho nubwo atari 100%.
Ati “Ibyo aribyo byose cyagaragaje aho gihaganze n’ubushobozi gifite ariko ntabwo bisubije ikibazo nyamukuru cyari gihari.”
Dr Buchanan avuga ko nubwo u Burusiya bwagaragaje imbaraga bufite ariko busigaye mu kangaratete kuko iyi ntambara yatwaye imbaraga nyinshi z’ubukungu.
Ati “Intambara irahenda. Bakubwiye amafaranga amaze kugendera mu kurasa no gukoresha biriya bitwaro bya kirimbuzi, ni menshi.”
Avuga ko kandi ibihano byafatiwe u Burusiya na Perezida Putin bizatuma uyu muperezida na we asa nk’uca bugufi kuko hari abashoramari bakomeye mu Gihugu cye batamworoheye kubera ibi bibazo yabashoyemo ndetse na bamwe mu bayobozi bo mu Gihugu cye.
Ati “Ahubwo njye ndabona na we [Putin] agiye kurwana no guhangana na bariya kugira ngo bagire ibiganiro babona bamugabanyiriza kumufatira ibyemezo no kumugabanyiriza ibihano by’ubukungu kuko na we ntabwo yabisohokamo neza aramutse akomeje intambara gutya.”
Dr Buchanan avuga kandi ko u Burusiya bugomba gutangira gutekereza uburyo buzasana ibikorwa byangiritse muri Ukraine bityo ko ibyo byose bizasaba ubushobozi iki Gihugu cyashoye intambara mu baturanyi bacyo.
RADIOTV10