Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Putin azemera guca bugufi kubera ibihano yafatiwe?- Icyo Abusesenguzi bavuga

radiotv10by radiotv10
01/04/2022
in Uncategorized
0
Putin azemera guca bugufi kubera ibihano yafatiwe?- Icyo Abusesenguzi bavuga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’ibyumweru bitanu intambara irose muri Ukraine, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ni umwe mu bagarutsweho cyane kubera iyi ntambara yashoje, akaba yaranafatiwe ibihano bikarishye, bishobora gutuma aca bugufi nk’uko bivugwa n’abasesenguzi.

Muri Ukraine haravugwa agahenge katanzwe n’Ingabo z’u Burusiya mu gihe Ingabo za Ukraine na zo zisubije ibice bimwe byari biri mu maboko y’iz’u Burusiya.

Abahanga muri politike bavuga ko u Burusiya bushobora kuba bwahisemo guhagarika iyi ntambara kugira ngo budakomeza kuzahazwa n’ibihano bufatirwa n’amahanga.

Dr. Ismael Buchanan, umwarimu wa Politiki muri Kaminuza, avuga ko nubwo agahenge kabonetse muri Ukraine ariko bitavuze ko intambara ihagaze.

Uyu musesenguzi avuga ko icyo u Burusiya bwashakaga muri Ukraine bwakigezeho nubwo atari 100%.

Ati “Ibyo aribyo byose cyagaragaje aho gihaganze n’ubushobozi gifite ariko ntabwo bisubije ikibazo nyamukuru cyari gihari.”

Dr Buchanan avuga ko nubwo u Burusiya bwagaragaje imbaraga bufite ariko busigaye mu kangaratete kuko iyi ntambara yatwaye imbaraga nyinshi z’ubukungu.

Ati “Intambara irahenda. Bakubwiye amafaranga amaze kugendera mu kurasa no gukoresha biriya bitwaro bya kirimbuzi, ni menshi.”

Avuga ko kandi ibihano byafatiwe u Burusiya na Perezida Putin bizatuma uyu muperezida na we asa nk’uca bugufi kuko hari abashoramari bakomeye mu Gihugu cye batamworoheye kubera ibi bibazo yabashoyemo ndetse na bamwe mu bayobozi bo mu Gihugu cye.

Ati “Ahubwo njye ndabona na we [Putin] agiye kurwana no guhangana na bariya kugira ngo bagire ibiganiro babona bamugabanyiriza kumufatira ibyemezo no kumugabanyiriza ibihano by’ubukungu kuko na we ntabwo yabisohokamo neza aramutse akomeje intambara gutya.”

Dr Buchanan avuga kandi ko u Burusiya bugomba gutangira gutekereza uburyo buzasana ibikorwa byangiritse muri Ukraine bityo ko ibyo byose bizasaba ubushobozi iki Gihugu cyashoye intambara mu baturanyi bacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − nine =

Previous Post

Ntabwo nari nzi ko bahita bamufunga- Uwabyaranye na Ndimbati arifuza kumusabira imbabazi agafungurwa

Next Post

Uwatutse Umunyamakuru kuko atamutumiye mu kiganiro yakatiwe amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000

Related Posts

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwatutse Umunyamakuru kuko atamutumiye mu kiganiro yakatiwe amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000

Uwatutse Umunyamakuru kuko atamutumiye mu kiganiro yakatiwe amezi 2 asubitse n’indishyi ya 20.000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.