Saturday, April 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

RARDC na M23 rukomeje kwambikana: Amakuru mashya y’uko urugamba ruhagaze

radiotv10by radiotv10
06/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
1
RARDC na M23 rukomeje kwambikana: Amakuru mashya y’uko urugamba ruhagaze
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uratangaza ibitero by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ikirwanirira, bikomeje gukaza umurego, aho ubu bakomeje kurasa ibisasu biremereye mu bice birimo abaturage.

Kuva mu cyumweru gishize, imirwano ishyamiranyije FARDC n’umutwe wa M23, yongeye kubura, ndetse iki gisirikare cya Guverinoma ya Congo, cyongera kwiyambaza imitwe yakunze kukirwanirira, irimo uwa FDLR.

Muri aya masaha, urugamba rwakomeje nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko “saa 12:30 bikomeje kugorana gushyigura imirongo y’ubwirinzi ya M23.”

Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “Abasirikare ba Guverinoma ya Kinshasa n’abambari babo, bakomeje kugaba ibitero by’intwaro ziremereye barasa ku baturage.”

Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko FARDC n’abambari bayo, bagabye igitero mu mujyi wa Kibumba uherereye mu majyaruguru ya Goma.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, umutwe wa M23 wamaganiye kure ibikorwa byagaragaye byo gutwikira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, usaba ko imiryango irimo EAC n’uw’Abibumbye, bagira icyo bakora.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ibi bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, biri no gushyigikirwa n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC.

M23 yavuze ko abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bambara impuzankano ya FARDC, ubundi bakajya gufatanya n’iki gisirikare ndetse n’imitwe nka FDLR, muri uru rugamba.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Samuel Ishimwe says:
    2 years ago

    Ubundi aba bavandimwe barapfa iki?

    Reply

Leave a Reply to Samuel Ishimwe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

Amashusho y’abavandimwe bazwi muri ruhago bahuje urugwiro yazamuye amarangamutima ya benshi

Next Post

Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Related Posts

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

by radiotv10
04/04/2026
0

Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha basanzwe ari Abakristu Gatulika, bitabiriye Inzira y’Umusaraba yo kuzirikana...

Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

by radiotv10
03/04/2026
0

Perezida Ibrahim Traoré wa Burkina Faso, wafashe ubutegetsi binyuze muri coup d’etat yabaye mu 2022, yasabye abaturage kwikuramo amahame ya demokarasi, avuga ko...

Icyo Perezida Macron avuga ku magambo Trump yamuvuzeho yumvikanamo kumwibasira

Icyo Perezida Macron avuga ku magambo Trump yamuvuzeho yumvikanamo kumwibasira

by radiotv10
02/04/2026
0

Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko ntacyo yasubiza ku byatangajwe na mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America...

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23

Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko muri Qatar isanzwe ari umuhuza mu bya DRC na AFC/M23

by radiotv10
02/04/2026
0

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko mu Gihugu cya Qatar kiyoboye ibiganiro by’ubuhuza buhua...

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

Eng.-Tshisekedi and Ndayishimiye Accused of Atrocities Against Banyamulenge

by radiotv10
02/04/2026
0

Moïse Nyarugabo, a former senior official in the government of the Democratic Republic of Congo, has condemned drone attacks by...

IZIHERUKA

Harimo aho umugenzi azajya yishyura 11.000 Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Harimo aho umugenzi azajya yishyura 11.000 Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

by radiotv10
04/04/2026
0

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

04/04/2026
Hatangajwe ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byageze mu 2000Frw biranarenga

04/04/2026
The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

The Difference Between ‘Good’ and ‘Bad’ Procrastination

04/04/2026
Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

Capt.Ibrahim Traoré yemeza ko Demokarasi yazaniwe Abanyafurika ari yo yangije byinshi

03/04/2026
Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

Abavuga ko ingamba z’ubwirinzi ari ukuba RDF iri muri Congo, kuzumvikana na Tshisekedi,…Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro

03/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Harimo aho umugenzi azajya yishyura 11.000 Frw: Menya ibiciro bishya by’ingendo mu Rwanda

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Madamu we bitabiriye Inzira y’Umusaraba

Bwa mbere ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byageze mu 2000Frw biranarenga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.