RARDC na M23 rukomeje kwambikana: Amakuru mashya y’uko urugamba ruhagaze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uratangaza ibitero by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe ikirwanirira, bikomeje gukaza umurego, aho ubu bakomeje kurasa ibisasu biremereye mu bice birimo abaturage.

Kuva mu cyumweru gishize, imirwano ishyamiranyije FARDC n’umutwe wa M23, yongeye kubura, ndetse iki gisirikare cya Guverinoma ya Congo, cyongera kwiyambaza imitwe yakunze kukirwanirira, irimo uwa FDLR.

Izindi Nkuru

Muri aya masaha, urugamba rwakomeje nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X, avuga ko “saa 12:30 bikomeje kugorana gushyigura imirongo y’ubwirinzi ya M23.”

Lawrence Kanyuka yakomeje agira ati “Abasirikare ba Guverinoma ya Kinshasa n’abambari babo, bakomeje kugaba ibitero by’intwaro ziremereye barasa ku baturage.”

Amakuru aturuka muri Congo, avuga ko FARDC n’abambari bayo, bagabye igitero mu mujyi wa Kibumba uherereye mu majyaruguru ya Goma.

Kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, umutwe wa M23 wamaganiye kure ibikorwa byagaragaye byo gutwikira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, usaba ko imiryango irimo EAC n’uw’Abibumbye, bagira icyo bakora.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ibi bikorwa by’urugomo bikomeje gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, biri no gushyigikirwa n’abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC.

M23 yavuze ko abasirikare b’u Burundi bamaze iminsi bambara impuzankano ya FARDC, ubundi bakajya gufatanya n’iki gisirikare ndetse n’imitwe nka FDLR, muri uru rugamba.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Ubundi aba bavandimwe barapfa iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru