Dutere ijisho ku bikorwa by’akataraboneka bizatuma Kigali irushaho kurabagirana muri 2024

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwaka wa 2024 uzasiga Umujyi wa Kigali mu yindi sura yo ku rwego ruhanitse, kubera ibikorwa remezo bya rutura biri kuzamurwa, bizatuma uyu mujyi ukomeza kwishimirwa n’abawutuye ndetse n’abawugenderera.

Umwaka utaha wa 2024, ni wo uzasozwamo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, yari iteganyijwemo ibikorwa bikomeye by’iterambere rikomeje kugerwaho n’u Rwanda muri iyi manda y’imyaka irindwi ya Perezida Paul Kagame.

Izindi Nkuru

Bimwe mu bitegerejwe kugerwa muri 2024, ubwo Abanyarwanda bazaba binjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu banasezeranyijwe na Perezida Kagame ko azongera kwiyamamariza kubayobora, birimo ibikorwa remezo biremereye.

Bimwe muri byo:

Sitade Amahoro

Sitade Amahoro imaze ibinyacumi byinshi by’imyaka ari kimwe mu bikorwa biyoboye muri siporo y’u Rwanda, imaze iminsi iri kunagurwa, ndetse imirimo yabyo irarimbanyije.

Iyi sitade izuzura itwaye akayabo ka Miliyoni 170 $, yaraguwe, ivanwa ku kwakira abantu ibihumbi 25, igezwa ku myanya ibihumbi 45.

Uretse kongera ubunini bwayo, imiterere ya Sitade Amahoro, yasubiwemo yaba ikibuga cyayo ndetse no kuzaba irimbishijwe inyuma mu isura y’imigongo izwi mu muco Nyarwanda.

Inzovu Mall

Inzovu Mall, ni icyanya cy’ubucuruzi kizaza cyongera ikirungo mu maguriro yo mu Mujyi wa Kigali, aho iyubakwa ryayo n’igishushanyo mbonera cyayo, byakozwe na sosiyete y’Abafaransa ya Groupe Duval, ifatanyije na rwiyemezamirimo wo mu Rwanda.

Iki gikorwa kizuzura muri Nzeri 2025, kizatwara miliyoni 68$, kizaba kinahuriyemo ibindi bikorwa binyuranye birimo hoteli y’inyenyeri enye ndetse n’ibice bya ofisi abantu bashobora gukoreramo.

By’umwihariko ariko, uyu mushinga uzaba ufite ibice bikorerwamo ubucuruzi, nka Super market, za resitora zo ku rwego ruhanitse ndetse n’ibyumba by’inama.

Zaria Court

Iki gikorwa kigizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa binyuranye, kizaba giherereye mu cyanya cyahariwe imikino, hafi ya Sitade Amahoro ndetse na BK Arena.

Imirimo yo gutangiza iyubakwa ry’ibi bikorwa by’umushoramari Masai Ujiro, byatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame mu mezi abiri ashize, muri Kanama uyu mwaka.

Biteganyijwe ko Zaria Court izarangira mu ntangiro za 2025, ariko bimwe mu bikorwa byayo bikazatangira gukora umwaka utaha wa 2023.

Uyu mushinga uzaba ufite hoteli igezweho y’ibyumba 80, za Resitora, aho gukorera imirimo inyuranye nka za studio zakorerwamo ibiganiro, ndetse n’ahazajya hakira imikino inyuranye, amaserukiramuco n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

IRCAD Africa

U Rwanda rwiteguye gutangiza ikigo Nyafurika kizwi nka IRCAD Africa kizafungurwa ku mugaragaro kuri uyu wa 07 Ukwakira 2023, kikazaba ari ikigo gikora ubushakashatsi ku bijyanye na cancer ifata imyanya y’igogora.

Ni ikigo kizazana impinduka mu buvuzi mu Rwanda, kuko kizaba gikorerwamo amahugurwa mu bijyanye no kubaga abarwayi ba cancer.

Iki kigo kandi cyitezweho kugabanya ikiguzi n’igihe cyo kubaga kanseri, bikaba ari intambwe ikomeye mu rwego rw’ubuzima bw’u Rwanda.

Kigali Innovation City

Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), uzatwara Miliyari 2$, witezweho kuzazana udushya mu ikoranabuhanga rya Afurika.

Uyu mushinga watewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda n’ikigo Africa50, uzashyigikira imishinga mishya, kompanyi zo guhanga udushya, ndetse n’ibyo mu mashuri ya kaminuza.

Ibikorwa bya KIC bizaba biri kuri hegitari 61,9, birimo ibyifashishwa nka kaminuza, ibiro, inzu zo guturamo, ayo gucururizamo ndetse na hoteli.

Ahakorerwa ibikorwa by’uburezi bwa kaminuza ya KIC, ni kaminuza ya CMU- Africa, aho igizwe na Metero kare 6 000, ishobora kwakira abanyeshuri 300.

Hari kandi ibikorwa birimo ibyumba bigezweho byigirwamo ikoranabuhanga ndetse n’aho abanyeshuri bashobora gukurikirana amasomo yabo mu buryo bw’iya kure.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru