Wednesday, September 11, 2024

Amashusho y’abavandimwe bazwi muri ruhago bahuje urugwiro yazamuye amarangamutima ya benshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amashusho y’abavandimwe bakina ruhago Alexis Mac Allister ukinira Liverpool na Kevin Mac Allister, bahuje urugwiro bari gusangira mu gaterimosi, akomeje kugarukwaho cyane mu isi ya ruhago.

Ni amashusho yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira ubwo Liverpool yakinaga Union Saint-Gilloise, ukarangira iyi kipe yo mu Bwongereza itsinze ibitego 2-0.

Mbere y’uyu mukino wa Europa League, Alexis Mac Allister na mukuru we Kevin Mac Allister, bari bagiye guhura, babanje kugaragara mu kibuga, bari gusangira icyo kunywa, aho Mac Allister mukuru yahaga murumuna iwe icyo kunywa, akamusinyira.

Amashusho y’aba bavandimwe bari gusangira, yatanzweho ibitekerezo na bamwe mu bakunze gukurikirana ibya ruhago, bashimye uburyo bagaragaye bishimye, mbere y’uko bahura.

Umwe yagize ati “Umuntu ashatse yanavuga ko ibyabo birenze ubuvandimwe ahubwo ari n’inshuti.”

Mbere yo gukina babanje kugaragara basangira
Mu kibuga bagiye bahura

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist