Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Rayon yanze kurekura itsinda Police FC 1-0, APR inganya na Etoile De l’Est bigoranye

radiotv10by radiotv10
22/12/2021
in SIPORO
0
Rayon yanze kurekura itsinda Police FC 1-0, APR inganya na Etoile De l’Est bigoranye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mikino y’umunsi wa 10 wa shamiyona, Rayon Sports yongeye kwitwara neza itsinda Police FC 1-0, mu gihe bigoranye i Ngoma APR FC yanganyije na Etoile de l’Est 2-2.

Rayon Sports na Police FC, ni umukino amakipe yombi yagiye gukina aheruka gutsinda imikino y’umunsi wa 9, Rayon Sports yatsinze AS Kigali na Police FC yatsinze Etincelles FC.

Hakiri kare Rayon Sports yakoze impinduka zitateguwe ku munota wa 14 ubwo Iranzi Jean Claude yagiraga ikibazo cy’imvune agasimburwa na Mugisha François Master.

Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagerageje gushaka uko abona igitego ariko bagenda bagorwa n’umunyezamu.

Harimo imipira ya Onana na Sanogo Suleyman umunyezamu Bakame yakuyemo.

Police FC yagiye igerageza amahirwe ariko Danny Usengimana ntiyabyaza umusaruro imipira yahawe na Hakizimana Muhadjiri na Papy.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Sanogo aha umwanya Rudasingwa Prince ni mu gihe Police FC nayo Savio yasimbuye Papy.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe yakuyemo imipira ibiri ikomeye ya Hakizimana Muhadjiri.

Rayon Sports yari yagowe no kubyaza umusaruro amahirwe bari babonye, yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Onana ku munota wa 75 acenze Bakame, ni ku mupira mwiza yari ahawe na Rharb Youssef. Umukino warangiye ari 1-0.

Imikino ine  (4) iheruka guhuza aya makipe yombi muri Shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo imukino ibiri  (2), imikino ibiri isigaye yose barayinganya.

Indi mikino yabaye APR FC yanganyirije i Ngoma na Etoile del’Est 2-2, Mukura VS yatsinze Gorilla FC 1-0, Musanze FC yatsinze Marines 5-1 ni mu gihe Etincelles yatsinze Gicumbi FC 2-0.

Imikino y’umunsi wa 10 izakomeza ejo, Gasogi United ikina na AS Kigali, Kiyovu Sports na Rutsiro mu gihe Bugesera izakina Espoir FC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + eighteen =

Previous Post

Kigali: Mu mwambaro udasanzwe abantu bane bafatiwe mu birori bagasangwamo COVID berekanywe

Next Post

Abiringiye Imana y’Aba-Israel mubambwirire ko bo yabategetse kwikingiza urwa kane- Bamporiki

Related Posts

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

by radiotv10
28/10/2025
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugifitiye icyizere umutoza mushya wayo, Taleb Abderrahim...

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

by radiotv10
28/10/2025
0

The Rwanda Football Federation (FERWAFA) has announced that the Video Assistant Referee (VAR) technology, which helps improve refereeing decisions, will...

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

Igihe ikoranabuhanga rya VAR rizatangira gukoresherezwa mu Rwanda cyamenyekanye

by radiotv10
28/10/2025
0

Ubuyobozi bw’Ishyihamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikoranabuhanga ryinganira imisifurire rizwi nka VAR (Video Assistant Referee) rizatangira gukoreshwa...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

IZIHERUKA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana
MU RWANDA

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

by radiotv10
28/10/2025
0

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

28/10/2025
Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

Ntibirajya mu murongo neza-Brig.Gen Deo wa APR yavuze birambuye ku mitoreze y’umutoza mushya

28/10/2025
Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abiringiye Imana y’Aba-Israel mubambwirire ko bo yabategetse kwikingiza urwa kane- Bamporiki

Abiringiye Imana y’Aba-Israel mubambwirire ko bo yabategetse kwikingiza urwa kane- Bamporiki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwana w’Umwami Yuhi V Musinga watwaye u Rwanda yitabye Imana

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.