Rayon yubitse imbehe y’undi mutoza wa AS Kigali nyuma ya Eric Nshimiyimana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwirukanye umutoza wayo mukuru, Mike Hillary Mutebi nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Rayon Sports nubundi yari yayitsinze ubwo hirukanwaga Eric Nshimiyimana.

Mike Hillary Mutebi wari winjiye muri AS Kigali muri Mutarama uyu mwaka, mu mikino10 yakinnye, yatsinzemo itatu gusa.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwirukanye Mike Mutebi nyuma y’umukino AS Kigali yatsinzwemo na Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru wa Shampiyona.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwemeje iyirukanwa ry’uyu mutoza ukomoka muri Uganda, buvuga ko bwafashe iki cyemezo kubera umusaruro mucye.

Gasana Francis, Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, yavuze ko ubwo Mike Mutebi yahabwaga inshingano zo gutoza iyi kipe, yari yasabwe kudatsindwa cyangwa kunganya imikino ine ikurikirana.

Yagize ati “Intego ya mbere byari ugutwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.”

Mutebi assize ikipe ya AS Kigali ku mwanya wa gatanu n’amanota 37 mu gihe iyi kipe yatangiye shampiyona iri mu zihabwa amahirwe yo kuzayegukana kubera abakinnyi bakomeye yari yaguze.

Ubuyobozi bwa AS Kigali kandi bwari bwarirukanye umutoza Eric Nshimiyimana nyuma y’uko iyi kipe yari yatsinzwe na Rayon Sports mu mukino ubanza wari wahuje aya makipe warangiye Rayon itsinze 2-1.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru