Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF itangaje amakuru arambuye ku iraswa ry’Umusirikare wa FARDC winjiraga mu Rwanda afite imbunda y’intambara

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in MU RWANDA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo buvuga ku iraswa ry’umusirikare wa DRCongo warasiwe ku mupaka uhuza Ibihugu byombi, buvuga ko yabanje kumisha amasasu mu basivile n’Abapolisi, akaza kuraswa n’umwe mu Bapolisi b’u Rwanda.

Itangazo rya RDF ryasohotse nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, rivuga ko uyu musirikare wa FARDC yarashwe ahagana saa mbiri na mirongo ine n’itanu (08:45’) z’igitondo ubwo yinjiraga mu Rwanda anyuze kuri Petite Barrière afite imbunda y’intambara izwi nka AK47.

Iri tangazo rivuga ko uyu musirikare utaramenyekana umwirondoro yinjiriye kuri uyu mupaka agatangira kumisha amasasu mu baturage b’abasibire bariho bambukiranya umupaka, akabakomeretsa ndetse agakomeretsa n’Abapolisi babiri b’u Rwanda.

Riti “Umupolisi w’u Rwanda yasubije amasasu mu kwirwanaho ndetse no mu kurinda abasivile bambukiranyaga umupaka ndetse n’abakozi bo ku mupaka.”

RDF ivuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe amaze kurenga metero 25 yinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitumiza itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) kugira ngo rikore iperereza kuri iki gikorwa.

U Rwanda kandi rwanamenyesheje ubuyobozi bwa DRC ndetse n’abakozi bo ku mipaka ku mpande zombi kuza gusura ahabereye iki gikorwa.

Iri tangazo risoza rigira riti “Turahumiriza abantu bose ko umwuka ku mupaka ubu umeze neza.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × two =

Previous Post

AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

Next Post

Undi Munyamakuru wa siporo ukomeye mu Rwanda aragiye

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

ADVERTISEMENT
Next Post
Undi Munyamakuru wa siporo ukomeye mu Rwanda aragiye

Undi Munyamakuru wa siporo ukomeye mu Rwanda aragiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.