• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF itangaje amakuru arambuye ku iraswa ry’Umusirikare wa FARDC winjiraga mu Rwanda afite imbunda y’intambara

radiotv10by radiotv10
17/06/2022
in MU RWANDA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasohoye itangazo buvuga ku iraswa ry’umusirikare wa DRCongo warasiwe ku mupaka uhuza Ibihugu byombi, buvuga ko yabanje kumisha amasasu mu basivile n’Abapolisi, akaza kuraswa n’umwe mu Bapolisi b’u Rwanda.

Itangazo rya RDF ryasohotse nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, rivuga ko uyu musirikare wa FARDC yarashwe ahagana saa mbiri na mirongo ine n’itanu (08:45’) z’igitondo ubwo yinjiraga mu Rwanda anyuze kuri Petite Barrière afite imbunda y’intambara izwi nka AK47.

Iri tangazo rivuga ko uyu musirikare utaramenyekana umwirondoro yinjiriye kuri uyu mupaka agatangira kumisha amasasu mu baturage b’abasibire bariho bambukiranya umupaka, akabakomeretsa ndetse agakomeretsa n’Abapolisi babiri b’u Rwanda.

Riti “Umupolisi w’u Rwanda yasubije amasasu mu kwirwanaho ndetse no mu kurinda abasivile bambukiranyaga umupaka ndetse n’abakozi bo ku mupaka.”

RDF ivuga ko uyu musirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarashwe amaze kurenga metero 25 yinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Igisirikare cy’u Rwanda cyahise gitumiza itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura imipaka mu karere EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) kugira ngo rikore iperereza kuri iki gikorwa.

U Rwanda kandi rwanamenyesheje ubuyobozi bwa DRC ndetse n’abakozi bo ku mipaka ku mpande zombi kuza gusura ahabereye iki gikorwa.

Iri tangazo risoza rigira riti “Turahumiriza abantu bose ko umwuka ku mupaka ubu umeze neza.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 12 =

Previous Post

AKA KANYA: Uko byifashe kuri Petite Barrière ahamaze kurasirwa umusirikare wa FARDC

Next Post

Undi Munyamakuru wa siporo ukomeye mu Rwanda aragiye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Undi Munyamakuru wa siporo ukomeye mu Rwanda aragiye

Undi Munyamakuru wa siporo ukomeye mu Rwanda aragiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.