Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye abahagarariye inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, bubanyuriramo uko umutekano uhagaze ndetse n’ibikorwa bya RDF mu Rwanda no hanze yarwo.
Ibi biganiro byateguwe n’Ishami rya RDF rishinzwe ububanyi n’amahanga, byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023 ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura.
Byitabiriwe n’abahagarariye inyungu z’Ingabo (Defence Attachés) 30 ndetse n’abo bakorana, bahagarariye Ibihugu 23; birimo Algeria, u Bubiligi, Botswana, Canada, u Bushinwa, Repubulika ya Czech, Denmark, Misiri, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Kenya, u Buholandi, Poland, u Burusiya, Korea y’Epfo, Sweden, Sudan, Türkiye, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za America, na Zimbabwe
Ubuyobozi bwa RDF bwabasangije uko umutekano w’u Rwanda uhagaze mu Rwanda ndetse no hanze ndetse bunabagaragariza ishusho y’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro zirimo muri Mozambique no muri Repubulika Central Africa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko ibi biganiro ari uburyo buba bukenewe mu kumva kimwe imikoranire hagati y’Ibihugu bahagarariye ndetse n’u Rwanda.
Gen Mubarakh Muganga yabizeje kandi ko Ingabo z’u Rwanza zizeye ko imikoranire yazo n’Ingabo bahagarariye mu Rwanda izarushaho gukomera no kuba myiza.
Ukuriye Umuryango w’Abahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu mu Rwanda, Col Didier Calmant; mu ijambo rye, yaboneyeho gushimira RDF mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Yashimiye ubuyobozi bwa RDF ku bw’iki gikorwa cyo kubasobanurira ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda ndetse n’uko umutekano w’iki Gihugu uhagaze.
Nyuma yo kwakira aba bahagarariye Inyungu z’Ingabo z’Ibihugu byabo mu Rwanda, Umugaba Mukuru wa RDF kandi yahise abajyana mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Gako, ahari gutangirwa imyitozo y’ibikorwa byo gushyigikira amahoro.
RADIOTV10