RDF yagaragaje uko Dipolomasi y’Igisirikare ifatiye runini u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa uri mu Misiri, yagaragarije izindi ngabo amahirwe u Rwanda rukura mu butwererane bw’Igisisirikare cyarwo n’icy’ibindi Bihugu.

Brig Gen Patrick Karuretwa ari mu Misiriri mu butumwa bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho ari mu itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Jean Bosco Kazura

Izindi Nkuru

Nkuko tubikesha Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, uyu Muyobozi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda yatanze isomo ku “mahirwe y’u Rwanda muri Dipolomasi mu bya gisirikare.”

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko iri somo ryatanzwe na Brig Gen Patrick Karuretwa, ryakurikiwe n’abantu 43 bari mu mahugurwa ku bijyanye n’imikoranire mu bya gisirikare mu ishuri rikuru ry’ubumenyi mu by’iperereza n’umutekano rizwi nka ‘Intelligence and Security Sciences Studies Institute’.

Umugaba Mukuru wa RDF, General Jean Bosco Kazura uyoboye iri tsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riri mu Misiriri, yanabonanye na mugenzi we, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Osama Askar; baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ubuyobozi bw’Ingabo z’Ibihugu byombi.

Muri ibi biganiro kandi, hagarutswe ku mikoranire isanzwe iri hagati y’Ingabo z’Ibihugu byombi, irimo gusangizanya ubunararibonye ndetse n’imyitozo mu bya gisirikare.

Gen Patrick Karuretwa ubwo yatangaga iri somo
Igisirikare cy’u Rwanda kizwiho kuba kibanye neza n’izindi ngabo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru