Tshisekedi yageze mu Bushinwa ahitezwe gusinywa amasezerano y’akayabo yerecyeye amabuye y’agaciro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yageze mu Bushinwa mu ruzinduko rw’iminsi ine, aho biteganyijwe ko ahura na mugenzi we, Perezida Xi Jinping, bakagirana ibiganiro, ndetse bakanayobora isinywa ry’amasezerano anyuranye.

Amashusho dukesha Ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abashinwa , CGTN, yagiye hanze mu gitondo cyo kuri kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi, agaragaza Perezida Tshisekedi na Madamu Madam Denise Nyakeru Tshisekedi bageze ku Kibuga cy’Indege cya Beijing Capital International Airport, bururuka Indege.

Izindi Nkuru

Biteganyijwe ko nyuma yuko Tshisekedi ageze mu Bushinwa, aza gukorerwa umuhango wo guhabwa ikaze na mugenzi we Xi Jinping, bakanagirana ibiganiro.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi barayobora isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Muri aya masezerano, harimo ay’ibikorwa remezo byo bu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya miliyari 6 $ y’abashoramari b’Abashinwa bagiye gushora imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ibi bikorwa byo kubyaza umusaruro umutungo kamere wa DRC.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iherutse gutangaza ko aya masezerano ari mu nyungu z’iki Gihugu ndetse n’abagituye.

Uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi rubaye mu Gihugu Igihugu cye kiri mu bibazo by’umutekano mucye, aho Ibihugu byose yagiye asura muri ibi bihe, yagiye asaba ubufasha bwo guhangana n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru